Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Igenamigambi

Serivisi fatizo zitangwa mu ishami ry'igenamigambi. 

Iri shami rifasha ubuyobozi mu igenamigambi, gukurikirana imihigo y'Akarere ya buri mwaka bigahuzwa n'ingengo y'imari y'ibikorwa no gusuzuma ibikorwa by’Akarere , hagamijwe ko ibikorwa by'Akarere byose bikurikiranwa kandi intego ikagerwaho.

Inshingano z’ingenzi:

  • Gutangiza no kuyobora ibipimo bihuriweho (standardized tools) by’igenamigambi (DDS,..), gukurikirana no gusuzuma ibikorwa mu mashami yose y’Akarere nkuko bishyirwaho na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi (MINECOFIN).
  • Gushyiraho amategeko asobanutse agamije gutuma igenamigambi rikorwa ku bufatanye kandi rihuriza hamwe imbaraga z’inzego zose.
  • Gutanga ubufasha buhoraho ku mashami, hagamijwe kongera ubushobozi mu gutegura, gushyira mu bikorwa, no gusuzuma gahunda. 

Guhuza ibikorwa n’imigambi ya Leta n’imibereho y’abaturage:

  • Kureba ko strategies, plans, na programmes zose z’Akarere zihuzwa n’amategeko n’imigambi y’iterambere rya Leta.
  • Gukorana bya hafi n’amashami y’imari no mu mashami y’ubuyobozi mu gutegura ingengo y’imari, kugira ngo ibikorwa n’imari bihuzwe neza.
  • Gutanga inama mu gukora District Development Plans (DDPs) n'Imihigo, hagamijwe ko ziba zishingiye ku musaruro, zishoboka, kandi zuzuye ibyifuzo by’abaturage.
  • Gushyira imbere iterambere ririmo bose (inclusive development), guhuza ibikorwa n’abaturage n’abafatanyabikorwa, no gutuma buri wese yitabira mu gutoranya no gushyira ku isonga iby’ingenzi mu iterambere. 

Gukurikirana no gusuzuma ibikorwa:

  • Gushyiraho ibipimo bifatika by’imikorere (performance indicators) ku mashami yose, harimo n’ibijyanye na Imihigo, kugira ngo habeho gukurikirana imikorere no kugaragaza ibisubizo.  
  • Guhuzanya isesengura ry’igihembwe, gukurikirana buri gihe, gusuzuma no gukora raporo z’inyuma y’ibikorwa kugira ngo ishyirwa mu bikorwa rigende neza kandi amasomo y’ingenzi ajye mu igenamigambi ry’ahazaza.
  • Gukusanya no gutegura raporo z’imikorere n’ibikorwa, no gushaka inkunga n’abafatanyabikorwa mu gushyira mu bikorwa imigambi y’Akarere no gukwirakwiza gahunda za Leta.
  • Gutanga inama z’ingenzi ku bufatanyabikorwa mu iterambere kugira ngo ibikorwa byabo bihuzwe n’imigambi y’Akarere n’imigambi y’igihugu. 

Kuyobora ibikorwa by’ishami:

  • Guhuza neza igenamigambi, ingengo y’imari, ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa, no gutegura raporo z’imikorere, no kuyobora neza abakozi b’ishami, harimo no gusuzuma imikorere ku rwego rwa mbere.
  • Gutegura imishinga igamije gushaka inkunga y’inyongera yo kongera ubushobozi mu igenamigambi, gukurikirana imikorere, no gusuzuma ibikorwa.
  • Gusobanura no kurengera igenamigambi n’ingengo y’imari y’ishami, no gutanga raporo zishingiye ku bimenyetso ku ishyirwa mu bikorwa mbere yo kubishyikiriza komite nyobozi y'Akarere.
  • Gutanga inama  ku Munyamabanga Nshingwabikorwa cyangwa Umuyobozi w’Ishami ku bijyanye n’igenamigambi, gukurikirana imikorere, no gusuzuma, kandi gushyira mu bikorwa gahunda yo gucunga ubumenyi mu rwego rwo kwimakaza amasomo, kunoza imikorere, no guteza imbere imikorere irambye.