UMUGANURA 2026 WIZIHIJWE MU BIRORI BYARANZE UBUMWE N’UBUSABANE
Mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyanza, hizihijwe Umunsi Mukuru w’Umuganura wa 2026, wahujwe no gusangira umusaruro no gukomeza kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Ku rwego rw’Akarere, ibirori byabereye kuri Stade ya Nyanza mu Murenge wa Busasamana, byitabirwa na Minisitiri wa Siporo, Madamu Nelly Mukazayire, wari Umushyitsi Mukuru, wakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick.
Mu butumwa bwe, Minisitiri Mukazayire yashimangiye ko Umuganura ari umwanya wo gusangira, gushimira ibyagezweho no kongera imbaraga mu gukunda umurimo no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
“Umuganura ni umwanya wo gusangira umusaruro no gushimira ibyiza twagezeho, ariko kandi ni umwanya wo kwibutsa buri wese ko iterambere rishingira ku gukunda umurimo, gukorera hamwe no kubana neza. Dukwiye kandi gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu miryango n’inda ziterwa abangavu, kuko bidindiza iterambere ry’umuryango n’igihugu.”
Abaturage kandi bashishikarijwe gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge, kurwanya amakimbirane yo mu miryango no gukumira inda ziterwa abangavu, mu rwego rwo kubaka imiryango ifite ubuzima bwiza n’ahazaza heza.
Ibirori byaranzwe n’imbyino gakondo, umuvugo n’ibindi bikorwa by’umuco. Imiryango umunani yahawe inka, abatishoboye baremerwa ibiribwa, naho abana bahabwa amata.
Ibi bikorwa byagaragaje umwihariko w’Umuganura nk’umwanya wo gusangira no gufashanya, ndetse no gukomeza kwimakaza ubumwe, ubufatanye n’ubusabane mu baturage.


