Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Menya Nyanza

Akarere ka Nyanza ni kamwe mu turere 8 tugize Intara y'Amajyepfo. Kazwi nk'Igicumbi cy'Umuco n'Amateka by’u Rwanda kuko wari umurwa w'ubwami bw'u Rwanda guhera mu mwaka w'i 1899. Akarere kagizwe n’Imirenge 10, Utugari 51 n’Imidugudu 420, kandi gafite uruhare rukomeye mu kubungabunga umurage n’amateka by’igihugu.

Ahantu h'ingenzi haranga n’umuco n'amatekan ni: Ingoro y'Amateka y'Abami mu Rukari, Ingoro yo Kwigira,Icyuzi cya Nyamagana, inzira gakondo z'ubukerarugendo, n'ibindi bikurura ba mukerarugendo bo mu gihugu no hanze yacyo. Akarere ka Nyanza gafite ubukungu butera imbere; bushingiye ku buhinzi, ubworozi, ubucuruzi n’ubukerarugendo. Icyerekezo cyako ni uguteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco n'amateka hagamijwe imibereho myiza y'abaturage.

Igishushanyo mbonera cy' Akarere ka Nyanza

10

Imirenge

51

Utugali

420

Imidugudu

671.2

Ubuso (Km2)

365,718

Abaturage

545

Ubucucike (Km2)

1400

Imvura (mm)

93,007

Ingo