NYANZA: HASOREJWE UKWEZI KWAHARIWE UBUKORERABUSHAKE KU RWEGO RW’IGIHUGU
Tariki 13 Ugushyingo 2026, mu Karere ka Nyanza kabereye igikorwa cyo gusoza ku rwego rw'Igihugu Ukwezi kwahariwe Ibiukorwa by'Urubyiruko rw'Abakorerabushake. Byabereye mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana. Iki gikorwa cyayobowe na Minisitiri w'Urubyiruko n'iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima wari Umushyitsi Mukuru, ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Madamu Alice Kayitesi.
Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza w'Agateganyo, Bwana Kamana Jean Marie, Abadepite bahagarariye urubyiruko, ndetse n'abahagarariye inzego z'umutekan. Bose bagaragaje ubufatanye mu gushyigikira ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake n'iterambere ry'abaturage.
Mu bikorwa byaranze uyu muhango harimo gutera ibiti 3,200 bivangwa n'imyaka no guhemba urubyiruko rw'abakorerabushake rwitwaye neza, aho BRAC yatanze mudasobwa zigendanwa enye. Mu kwezi kwose, urubyiruko rw'abakorerabushake rwafashije abaturage batishoboye binyuze mu kububakira no kubasanira inzu, gusana ubwiherero, kubishyurira ubwisungane mu kwivuza no kuboroza amatungo magufi.
Dr Abdallah Utumatwishima yashimiye urubyiruko rw'abakorerabushake ku bwitange n'uruhare rwabo mu guteza imbere Igihugu, anabasaba gukomeza gukorana n'inzego z'ubuyobozi n'izindi nzego zitandukanye mu bikorwa bigamije iterambere ry'Igihugu.

Minisitiri Utumatwishima Abdallah atera igiti

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice yifatanyije n'urubyiruko gutera ibiti
