Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

MUKANKUSI ALPHONSINE NI WE PEREZIDA MUSHYA W’ABIKORERA (PSF) MU KARERE KA NYANZA

Ihuriro ry’Abikorera (PSF) mu Karere ka Nyanza ryatoye Madamu Mukankusi Alphonsine nk’Umuyobozi mushya waryo, mu matora yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyanza, ayobowe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku itariki 13 Gicurasi 2026

Mukankusi Alphonsine asimbuye Bwana Rubagumya Stafford, wari usanzwe ayobora PSF mu Karere ka Nyanza, akaba yarazamuwe mu nshingano ku rwego rw’Igihugu. Mu ijambo rye nyuma yo gutorwa, Mukankusi yavuze ko azashyira imbaraga mu gukorana bya hafi n’abanyamuryango, guteza imbere ishoramari no gushimangira ubucuruzi mu Karere ka Nyanza.

“Ngiye gukorana bya hafi n’abanyamuryango ba PSF kugira ngo dushyire hamwe imbaraga mu guteza imbere ishoramari, ubucuruzi n’iterambere ry’abikorera muri Nyanza. Tuzanibanda ku gutegura ingendoshuri no gusangira ubunararibonye bizadufasha kubona amahirwe mashya y’ishoramari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, yashimiye abikorera uruhare bagira mu iterambere ry’Akarere, ashimangira ko ubuyobozi buzakomeza kubafasha no gukorana na bo mu gushyira mu bikorwa gahunda zigamije iterambere ry’ubukungu.

“Abikorera ni umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere rya Nyanza. Turabasaba gukomeza gushora imari, guhanga imirimo no kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere. Ubuyobozi bwa Nyanza buzakomeza kubaba hafi no gushimangira ubufatanye na PSF kugira ngo dufatanye guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.”

Muri uyu muhango, Bwana Mutagoma Felix, ushinzwe abakozi muri PSF ku rwego rw’Igihugu, yashimiye abikorera bo mu Karere ka Nyanza uruhare bagira mu iterambere, anashimangira ko PSF izakomeza gukorana n’Akarere mu guteza imbere urwego rw’abikorera.

Itorwa ry’Umuyobozi mushya wa PSF mu Nyanza rije mu gihe Akarere gakomeje guteza imbere ubufatanye n’abikorera, hagamijwe kongera ishoramari, ubucuruzi n’amahirwe y’akazi ku baturage.