Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

HATOWE KOMITE NYOBOZI NSHYA NA BIRO Y’INAMA NJYANAMA Y’AKARERE

Mu Karere ka Nyanza hatowe abayobozi bashya bagize Komite Nyobozi y’Akarere n’abagize Biro y’Inama Njyanama, mu matora yabaye ku wa 24 Ugushyingo 2026. Igikorwa cyitabiriwe n’abarenga 500, barimo 405 bagize inteko itora, cyarangiye Akarere kabonye abayobozi bashya.

Mbere y’amatora, habanje umuhango w’irahira ry’abajyanama b’Akarere batowe, wayobowe n’Umucamanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, Bwana Mucyo Sebintu Jean de Dieu. Abajyanama bahise batoraBiro y’Inama Njyanama igizwe na Mukagatare Judith watorewe kuba Perezida wayo, Sheikh Ntawukuriryayo Ismael watorewe kuba Visi Perezida na Bikorimana Gerard watorewe kuba Umunyamabanga.

Mu matora ya Komite Nyobozi, Dr Bimenyimana Pierre Celestin yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Gihana Tharcisse atorwa kuba Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, naho Urujeni Consolée atorwa kuba Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage. Abatowe bahise barahirira inshingano zabo imbere y’Umucamanza wayoboye umuhango.

Nyuma yo gutorwa, Umuyobozi w’Akarere mushya, Dr Bimenyimana Pierre Celestin, yashimiye abamugiriye icyizere, ashimangira ko azashyira umuturage ku isonga mu miyoborere, akita ku kunoza serivisi zihabwa abaturage no kwihutisha iterambere ry’Akarere.

Iki gikorwa cyasojwe no guhererekanya ububasha n’inshingano hagati ya Komite Nyobozi yari isanzweho, yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo w’agateganyo Kajyambere Patrick, na Komite Nyobozi nshya yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere watowe.

 

Komite Nyobozi Nshya uhereye kuri Meya Dr Bimenyimana Pierre Celestin (Iburyo), Visi Meya Ushinzwe Ubukungu Gihana Tharcisse (Hagati) na Visi Meya Ushinzwe Imibereho y'Abaturage (Ibumoso)