HATOWE ABAGORE BATANU BAHAGARARIYE 30% BY’ABAGIZE INAMA NJYANAMA Y’AKARERE
Ku Ishuri rya Collège du Christ Roi habereye amatora y’abagore batanu bahagarariye 30% by’imyanya igize Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, mu rwego rwo gushimangira uruhare rw’abagore mu miyoborere no mu ifatwa ry’ibyemezo mu Karere.
Muri aya matora, abakandida umunani ni bo bahataniraga imyanya itanu. Abagore batowe ni Prof. Mukandoli Denyse, Uwineza Rosine, Bongera Ines, Umutoniwase Marie Claire na Uwizeye Diane.
Aya matora yakurikiranywe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo, Bwana Kamana Jean Marie, hamwe n’inzego z’umutekano.
Nyuma y’amatora, Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo yashimiye abagore batowe, abifuriza kuzuza inshingano bahawe neza no gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere imiyoborere myiza n’iterambere ry’Akarere. Yashimiye kandi abagize inteko itora ubwitabire, imyitwarire myiza n’umurongo mwiza bagaragaje mu gihe cyose cy’amatora.
Aya matora ni intambwe ikomeza gushimangira ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye, no kongera uruhare rw’abagore mu nzego zifata ibyemezo, kugira ngo ibitekerezo n'inyungu by’ibyiciro bitandukanye by’abaturage bihagararirwe mu miyoborere y’Akarere.


