Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BW’IMINSI 16 BWO KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA

Mu Karere ka Nyanza hatangijwe ubukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Wiceceka! Rwanya Icyaha cyo Gusambanya Abana.” Bugamije gukangurira abaturage kugira uruhare mu gukumira ihohotera, kurengera abana no guca umuco wo guceceka no guhishira abarikora.

Ku rwego rw’Akarere, igikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga cyabereye mu Kagari ka Butansinda, Umurenge wa Kigoma, kiyoborwa na Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Gihana Tharcisse, ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa barimo BRAC na ActionAid.

Umuyobozi wa RIB ku rwego rw’Akarere yatanze ikiganiro ku ruhare rwa buri wese mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko icyaha cyo gusambanya abana, agaragaza ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego zitandukanye ari ingenzi mu kurikumira no gutanga amakuru ku gihe.

Mu butumwa bwe, Bwana Gihana Tharcisse yashimiye abaturage icyizere bagiriye ubuyobozi bushya bw’Akarere, abasaba gukomeza kubufatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere Nyanza.

Yashimangiye ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari inshingano za buri wese, asaba abaturage kugira uruhare mu kurikumira, gutanga amakuru ku gihe no guca umuco wo guceceka no guhishira abarikora.

Ubu bukangurambaga bugamije gufasha buri kumva ko kurengera abana no kurwanya ihohoterwa ari inshingano rusange, kandi ko guceceka bishobora gukomeza gushyira mu kaga abahohoterwa.

Gihana Tharcisse, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Wungurije Ushinzwe Ubukungu

Abaturage benshi bitabiriye ubukangurambaga bw'iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohotera