Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

HASHIMWE ABAGIZE INAMA NJYANAMA BARANGIJE MANDA YA 2021–2026

Mu Karere ka Nyanza habereye igikorwa cyo gushimira no gusezera ku bari bagize Inama Njyanama y’Akarere barangije manda y’imyaka itanu (2021–2026), hagamijwe kubashimira uruhare bagize mu guteza imbere imiyoborere myiza, gukorera abaturage no guteza imbere Akarere muri rusange.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu Karere, abakozi b’Akarere n’abafatanyabikorwa, bahurije hamwe mu gushimira abajyanama ku musanzu batanze mu gihe bari mu nshingano zo guhagararira abaturage no kugira uruhare mu igenzura n’igenamigambi ry’iterambere ry’Akarere.

Mu butumwa bwo gusezera ku bajyanama barangije manda, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo, Bwana Kamana Jean Marie, yashimiye abarangije inshingano ku bw’umurava, ubufatanye n’ubwitange bagaragaje, ndetse n’uruhare bagize mu bikorwa bigamije iterambere ry’Akarere n’imibereho myiza y’abaturage. Yabifurije amahirwe masa mu zindi nshingano n’imirimo bazakomerezamo.

Umuyobozi w’Inama Njyanama isoje manda, Madamu Mukagatare Judith, na we yashimiye ubuyobozi bw’Akarere, abakozi n’abafatanyabikorwa ku bufatanye n’inkunga bagiye babaha mu gihe cyose bamaze mu nshingano. Yagarutse ku rugendo rw’ibikorwa n’ibyagezweho ku bufatanye, ashimangira ko ibyo bagezeho byashobotse binyuze mu gukorera hamwe no guharanira inyungu z’abaturage.

Iki gikorwa cyabaye umwanya wo kurebera hamwe urugendo rw’imyaka itanu, gushima umusanzu w’abarangije manda no kubifuriza gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, aho bazaba bari hose.