GUVERINERI KAYITESI YIBUKIJE ABATURAGE KO ISUKU ARI INSHINGANO ZABO ZA BURI MUNSI
Tariki 3 Ugushyingo 2026, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice, yifatanyije n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo, Bwana Kamana Jean Marie, inzego z’umutekano n’abaturage bo mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, mu gikorwa cy’Igitondo cy’Isuku, cyibanze ku gusukura umuhanda w’amabuye uva kuri Hotel Urubuto ugana kuri Stade ya Nyanza.
Mu butumwa yahaye abaturage nyuma y’iki gikorwa, Guverineri Kayitesi yongeye kubibutsa ko isuku idakwiye kuba igikorwa gikorerwa mu bihe runaka gusa, ahubwo igomba kuba umuco uhoraho, buri muturage akayigira inshingano mu buzima bwe bwa buri munsi, haba mu rugo, aho akorera ndetse no mu bice rusange.
Yagize ati: “Isuku igomba kuba umuco wacu, ntikwiye kuba igikorwa dukora gusa iyo hateguwe umuganda cyangwa ikindi gikorwa rusange. Buri wese akwiye kugira isuku aho atuye, aho akorera ndetse n’aho anyura, kuko ari inshingano ya buri muturage”
Yasabye abaturage kandi kwimakaza umuco wo kwirinda no gukemura amakimbirane yo mu miryango, bakarushaho gukorera hamwe no gukora cyane kugira ngo biteze imbere. Yabashimiye kandi uruhare bagize mu matora aheruka y’inzego z’ibanze ku rwego rw’Umudugudu n’Akagari.
Iki gikorwa cyongeye kugaragaza akamaro k’ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi mu kubungabunga isuku, guteza imbere imibereho myiza no kubaka ahantu heza ho gutura no gukorera.
