ABATURAGE BITOREYE ABAYOBOZI KU MUDUGUDU BASHIMANGIRA URUAHARE RWABO MU MIYOBORERE
Mu Midugudu itandukanye igize Akarere ka Nyanza, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Ukwakira 2026, habaye amatora y’Abayobozi ku rwego rw’Umudugudu, aho abaturage bitabiriye ku buryo bushimishije kugira ngo bihitiremo abayobozi bazabayobora.
Amatora yatangiye saa moya za mu gitondo (7:00), abaturage benshi bagera kuri site z’itora hakiri kare. Igikorwa cy’amatora cyagenze neza kandi kirangira hakiri kare, bituma abaturage basubira mu mirimo yabo ya buri munsi.
Komite Nyobozi y’Akarere, inzego z’umutekano ndetse n’abakozi bamwe b’Akarere bakurikiranye aya matora mu Mirenge itandukanye. Iki gikorwa cyari kigamije gufasha ubuyobozi bw’Imirenge n’Utugari gukangurira abaturage kwitabira amatora no kureba ko agenda neza mu ituze n’umutekano. Ni amatora yateguwe kandi akurikiranwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ku buifatanye n’inzego z’ubuyobozi mu Karere.
Mu Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana, abaturage bagaragaje ko bishimiye amahirwe yo kwihitiramo umuyobozi wabo. Umuyobozi w’Umudugudu watowe yavuze ko icyizere abaturage bamugiriye kigiye kumufasha gukorana na bo mu gukemura ibibazo no guteza imbere Umudugudu.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Rugarama watowe Bizimungu Thimotee yagize ati: “Ndashimira abaturage ba Rugarama ku cyizere bangiriye bakantora. Nzaharanira kuba umuyobozi ubegera, mbatega amatwi kandi nkafatanya na bo guteza imbere Umudugudu wacu. Icyizere bangiriye ndagifata nk’inshingano ikomeye.”
Umwe mu baturage bitabiriye aya matora na we yavuze ko kuba abaturage bitorera abayobozi babo bibaha uruhare rukomeye mu miyoborere no mu iterambere ry’aho batuye.
Mukakaliza Beatha wo muri Rugarama yagize ati: “Twitabiriye aya matora kugira ngo twihitiremo abayobozi tubona bazadufasha gukemura ibibazo byacu no guteza imbere Umudugudu. Turishimira ko amatora yagenze neza kandi mu ituze.”

