Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABAJYANAMA RUSANGE 17 BAGIZE INAMA NJYANAMA Y’AKARERE KA NYANZA BAMAZE KUBONEKA

Mu Karere ka Nyanza hamaze kuboneka Abajyanama Rusange 17 bagize Inama Njyanama y’Akarere, nyuma y’amatora y’abahagarariye ibyiciro bitandukanye n’ay’Abajyanama Rusange umunani yabereye kuri GS Mater Dei ku wa 21 Ugushyingo 2026.

Muri ayo matora, abakandida 19 bahataniraga imyanya umunani y’Abajyanama Rusange, hatorwa Gihana Tharcisse, Urujeni Consolée, Umubyeyi Jeanne, Sheikh Ntawukuriryayo Ismael, Bikorimana Gerard, Munyantore Any Chantal, Dr Bimenyimana Pierre Celestin na Sibomana Damascene.

Abagore batowe kugira ngo bahagararire abandi mu Nama Njyanama y’Akarere ni Prof. Mukandoli Denyse, Uwineza Rosine, Bongera Ines, Umutoniwase Marie Claire na Uwizeye Diane.

Abandi bahagarariye ibyiciro byihariye ni Madamu Mukagatare Judith uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore, Bwana Nshokeyingoma Frank uhagarariye Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, na Madamu Kayitesi Marie Claire uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga.

Amatora y’Abajyanama Rusange umunani yakurikiranwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo, Bwana Kamana Jean Marie, ari kumwe n’inzego z’umutekano. Nyuma y’amatora, yashimiye abatorewe inshingano nshya, anashimira abagize Inteko Itora ubwitabire, imyitwarire myiza n’uburyo amatora yagenze mu mutuzo no mu bwubahane.

Kuba Abajyanama 17 bose bamaze kuboneka ni intambwe ikomeye mu kuzuza inzego z’ubuyobozi bw’Akarere. Igikorwa cy’amatora kizasozwa ku wa 24 Ugushyingo 2026, ubwo hazatorwa Biro y’Inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyobozi y’Akarere.