USHINZWE UBUZIMA MURI USAID YASUYE IBIKORWA BYA GIKURIRO KURI BOSE MU KARERE
Itsinda rya USAID riyobowe n'Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri USAID Rwanda ryasuye Akarereaho bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme ari kumwe n'Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Kayitesi Nadine n'abakozi bo mu ishami ry'Ubuzima mu Karere. Bakaba bari baje kureba ibyagezweho mu mishinga batera inkunga ariyo Gikuriro Kuri Bose n'Isoko y'Ubuzima.
Akarere kagaragaje iby'ingenzi byagezweho harimo kurwanya imirire mibi na gahunda y'imbonezamikurire y'abana bato. Muri gahunda yo kurwanya imirire mibi n'imbonezamikurire y'abana bato, ubuyobozi bukaba bw’Akarere bukaba barifuje ko mu bufatanye bwa wese nibura buri mudugudu wagira igicumbi mbonezamikurire.
Nyuma y'inama, basuye Igicumbi mbonezamikurire cy'Umudugudu wa Gishike mu Kagari ka Nyanza Umurenge wa Busasamana. Bashimye ibihakorerwa basaba ababyeyi kwitabira gahunda zibere kuri iki Gicumbi. Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri USAID akaba yari aherekejwe n'ushinzwe guteza imbere ubuzima kandi akaba ashinzwe amazi isuku n'ishukura hamwe n'Umujyanama mu by'imirire.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayitesi Nadine aganiriza abaturage bari bitabiriye
Abashyitsi bari biteguwe neza n'abaturage bo mu mudugudu wa Gishike
ECD ya Gishike itanga serivisi zikomatanyije kandi abaturage bose barabyitabiriye
Ababyeyi barerera kuri iyi ECD bahinga imboga z'ubwoko butandukanye bagamije kurwanya imirire mibi