Urwego rw'Umuvunyi ruri mu Karere ka Nyanza
Urwego rw'Umuvunyi ruri mu Karere ka Nyanza guhera uyu wa kabiri tariki ya 23 kugeza 26 Mata 2019 aho baganiriza abaturage ku nshingano z'urwego rw'Umuvunyi, kumva ibibazo byabo cyane ibijyanye n'Akarengane na ruswa bakabikemura bafatanije n'ubuyobozi ibindi bakabiha umurongo. Uyu munsi bakaba bakoreye mu mirenge ya Rwabicuma, Muyira, Ntyazo na Busoro.
Umuvunyi mukuru wungirije Madame Yankurije Odette yayoboye itsinda ryari mu murenge wa Rwabicuma aho Umuyobozi w'Akarere Ntazinda Erasme nawe yifatanije nabo mu masaha ya nyuma ya saa sita. Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n'akarengane we yari mu murenge wa Ntyazo akaba yari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu Kajyambere Patrick. Mu murenge wa Muyira hari amatsinda abiri rimwe riyobowe na n'Umunyamabanga Uhoraho w'Urwego rw’Umuvunyi Mbarubukeye. Muri Busoro naho hakaba hari amatsinda abiri y'abakozi b'Urwego rw'Umuvunyi. Urwego rw'Umuvunyi kuri buri site bakaba bafite umukozi w'Akarere bari kumwe, Ubuyobozi bw'Umurenge ndetse n'inzego z'umutekano.