Urwego rw’Umuvunyi ruri mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane muri Nyanza

Urwego rw’umuvunyi ruri mu Karere ka Nyanza mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane bwatangiye tariki ya 23 Mata 2019 bukazarangira tariki ya 26 Mata 2019. Muri ubu bukangurambaga abakozi b’uru rwego basobanurira abaturage inshingano z’urwego rw’Umuvunyi n’uburyo bagira uruhare mu ishyirwamubikorwa ryazo, babakangurira kandi kurwanya ruswa n’akarengane ndetse bagafatanya n’abayobozi mu nzego z’ibanze kwakira, gukemura no guha umurongo ibibazo by’abaturage by’umwihariko ibijyanye n’akarengane na ruswa.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mata 2019, Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yifatanije n’abatuye Umurenge wa Busasamana by’umwihariko mu Tugari twa Kibinja, Gahondo n’igice cya Kavumu abasobanurira inshingano zabo mu gufasha urwego rw’umuvunyi kugera ku ntego zarwo zo guca ruswa n’akarengane aho yababwiye ko umuryango ugomba kuba ishingiro ryo gukemura ibibazo kandi ruswa akaba ariwe mwanzi w’Iterambere ry’Igihugu bityo bakaba bakwiye kuyirwanya.

Yagize ati: “Kuva kera umuco wo gukemura ibibazo warangaga Abanyarwanda, tukishamo ibisubizo binyuze mu bunzi na gacaca. Umuryango ugomba kugira ubumwe, mukicara mugakemura ibibazo bitagombye kujya mu buyobozi. Ubumwe bw’Abanyarwanda bugomba guhera mu muryango abana bagakurira muri uwo muco ntibumve ko ikibazo cyose yirukira mu buyobozi ariko kandi igihe ubuyobozi bushyikirijwe ikibazo bugomba kugikemurana ubushishozi kandi vuba.”

                                                     Umuvunyi mukuru aganiriza abaturage

Ku bigendanye n’imanza z’imitungo zaciwe n’inkiko gacaca, Umuvunyi Mukuru yibukije abaturage ko intego nyamukuru yazo ari ubumwe n’ ubwiyunge aho abahemutse baba bakwiye   gusaba imbabazi babikuye ku mutima kandi n’ abahemukiwe bakababarira kugira ngo twubake igihugu kitarangwamo amacakubiri. Aha kandi hagaragara imwe mu myanzuro ya gacaca idafite kashe impuruza bityo abafite icyo kibazo bakaba bagomba kujya muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) bakemeza ko izo manza zabayeho.

Ku bijyanye no kugura no kugurisha ubutaka, abaturage basabwe kugira ubushishozi bakabanza kwegera noteri wa Lata kugira ngo yemeze ko  ubwo butaka nta kibazo bufite. Abaturage bagiriwe kandi inama zo kurera abana babo neza babatoza bya gitore ku buryo bazakura banga ruswa n’ akarengane bityo agaciro umuryango wahoranye kakongera kugaruka.

                                                 Abaturage bari bitabiriye iyi gahunda

Urwego rw’ Umuvunyi rwashyiriweho gukemure ibibazo bya ruswa n’ akarengane bigaragara mu nkiko zo mu Rwanda. Mu manza zicibwa n’ inkiko zo mu Rwanda izingana na 6% nizo zigaragaramo ruswa n’ akarengane nk’uko Umuvunyi mukuru yabitangarije abaturage.