URUBYIRUKO RW’I NYANZA RWIYEMEJE KUBAKA UBUKUNGU BUSHINGIYE KU BUMENYI N’UMUCO
Tariki 3 Ukwakira 2025, mu cyumba cy’inama cya GS Mater Dei Nyanza habereye inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imbaraga z’Urubyiruko mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi n’umuco.” Ni inama yahuje urubyiruko ruturutse mu mirenge yose y’Akarere ka Nyanza, abayobozi batandukanye ndetse n’inzego z’umutekano.
Iyi gahunda yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Kayitesi Nadine, n’Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Bwana Nyamaswa François.
Mu ijambo rye, Madame Kayitesi Nadine yashimangiye ko urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu, asaba abari aho gukoresha amahirwe bafite mu guteza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga n’umuco nyarwanda. Yagize ati:
“Urubyiruko rwacu rufite amahirwe menshi mu gihe isi ihinduka ku muvuduko munini. Tugomba kwifashisha ubumenyi, ikoranabuhanga n’indangagaciro zacu z’umuco nyarwanda kugira ngo twubake ubukungu burambye kandi budaheza cyane ko mu Karere kacu dufite ibyo duhera ho.”
Yakomeje asaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, uburara n’izindi ngeso mbi, ahubwo bakaba intangarugero mu bikorwa by’iterambere.
Ku ruhande rwe, Bwana Nyamaswa François, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere uburyo buhora bubafasha gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guteza imbere urubyiruko. Yagize ati:
“Urubyiruko rugomba kwerekana ko ari inkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu. Gushyira hamwe, guhanga udushya no gukunda igihugu nibyo bizatuma tubasha kugera ku ntego zacu nk’abato kandi batari gito.”
Urubyiruko rwasinye imihigo igamije guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu, runasezeranya kurwanya ibiyobyabwenge na Virusi itera SIDA. Urubyiruko kandi rwasabwe gukomeza kuba intangarugero no kuba intumwa z’ubukangurambaga mu bandi, kugira ngo Nyanza ikomeze kuba icyitegererezo mu guteza imbere urubyiruko rufite icyerekezo n’indangagaciro z’ubumwe, umuco n’iterambere.


