Umwiherero w'abayobozi b'amadini n'amatorero usize biyemeje guhindura aho bakorera
Guhera tariki ya 22 kugeza tariki 23 Nzeri 2022, kuri Hotel Heritage hasojwe umwiherero w'abayobozi b'amadini n'amatorero akorera mu Karere ka Nyanza wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Uruhare rw'Idini-Itorero mu guhindura aho rikorera".
Uyu mwiherero wasojwe abagize ihuriro ry’amadini n’amatorero biyemeje kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abayoboke babo. Nyuma y'uyu mwiherero biyemeje guhita batangira kwegera ingo zibarizwa aho batuye, mu rwego rwo gushishikariza abazigize kwitabira gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza yabo.
Mu byo biyemeje harimo gushishikariza abaturage kugira ubwiherero, gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira mu kigega Ejo Heza, kurwanya imirire mibi ndetse n’ibindi.
Pasiteri Hatangimana Obed wo mu itorero ry’Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi, avuga ko muri uyu mwiherero baganiriye kuri byinshi bizagirira akamaro amatorero n’amadini babarizwamo, kandi bikanakagirira umuryango nyarwanda muri rusange. Yongeraho ko abanyamadini kuba ari bantu bahura n’abantu benshi, kandi ko ibyo bavuga abayoboke babyumva vuba, bityo bakaba bizeye ko gahunda bihaye izatanga umusaruro.
Yagize ati “Mu by’ukuri, abanyamadini turi abantu bakunze guhura n’abantu benshi, ku buryo icyo twavuga abakirisitu bagerageza kucyumva no kugishyira mu bikorwa. Umusanzu wacu rero uzajya ahagaragara, kandi abakirisitu tuzabifatanyamo neza”.
Muremangingo Irené, umukozi wa AEE ari na yo yateye inkunga uyu mwiherero, avuga ko bawuteguye hagamijwe kubanza kuganiriza abanyamadini bahagarariye abandi, kugira ngo babanze bahinduke ubwabo, babone guhindura abandi.
Muremangingo avuga ko ibyo bigeye muri uyu mwiherero ari ibyo basanzwe bakora, uyu ukaba wari umwanya wo kwisuzuma ngo harebwe ibikorwa neza bikomeze, ariko n’ibitagenda neza birusheho kunozwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Nadine Kayitesi, avuga ko abanyamadini ari abantu bagira uruhare rukomeye mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Avuga ko kubahuza ari uburyo bwiza bwo gufatanya n’akarere mu gukomeza iterambere ry’imibereho myiza, kuko umuturage bakorera ari umwe.
Ati: “Twabonye ari uburyo bwiza bwo kugira ngo duhere uruhande rumwe na bo bahere urundi, hanyuma dufatanye kuzamura iterambere ry’imibereho myiza, bahereye ku bakirisitu bayoboye mu matorero yabo”. yasabye abahagarariye amadini n’amatorero gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere mu gukora ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye, mu rwego rwo gufasha abaturage kuva mu bukene.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Kayitesi Nadine aganiriza abitabiriye umwiherero
Umuyobozi w'Imirimo Rusange mu Karere Nkurunziza Enock atangiza umwiherero
Baganirijwe ku ruhare rwabo mu kurandura imirire mibi n'igwingira mu bana