UMUYOBOZI W’AKARERE KA NYANZA YASABYE ABAFATANYABIKORWA GUFASHA ABATURAGE KWIFASHA

Guhera tariki 13 kugeza tariki 14 Werurwe 2025, mu Karere ka Nyanza hari kubera umwiherero w'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere (JADF), uzamara iminsi ibiri ku nsanganyamatsiko igira iti: "Igenamigambi rihuriweho kandi rizana impinduka mu iterambere rirambye." 

Ni umwiherero wafunguwe ku mugaragaro n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme wari kumwe na Perezidante w'Inama Njyanama y'Akarere Madamu Mukagatare Judith, n'Umuyobozi uhagarariye JADF mu Karere. Umwiherero witabiriwe n'abafatanyabikorwa mu iterambere bakorera mu Karere ka Nyanza, Komite Nyobozi y'Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'abayobozi b'amashami mu Karere.

Atangiza uyu mwiherero, Umuyobozi w'Akarere yasabye abafatanyabikorwa gukomeza gukorera hamwe kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta, abashimira uruhare bagira mu guhindura imibereho y'abaturage, anabasaba kongera imbaraga mu kubafasha kwifasha kuko ak'i Muhana kaza imvura ihise. Yagize ati: "Iterambere rirambye rishingiye ku bufatanye busesuye. Tugomba kureba uko twafasha abaturage gukura amaboko mu mifuka, bakagira uruhare mu iterambere ryabo aho gutegereza inkunga kuko zitazahoraho."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Kamana Jean Marie yayoboye ikiganiro cy'abayobozi b'amashami bagaragaje aho Akarere kageze mu guteza imbere abaturage, ibikorwa byakozwe, n'ibiteganyijwe kugira ngo iterambere rigerweho nk'uko byifuzwa.

Abitabiriye umwiherero bagiye mu matsinda hakurikijwe inkingi bakoreramo nk'ubukungu, imibereho myiza, n'imiyoborere myiza, aho bakomeje kungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo iterambere ryihute. Banagaragaza ibikorwa byabo bizashyirwa mu igenamigambi ry'umwaka wa 2025-2026. Umwiherero uzasozwa ku munsi w'ejo, hagaragazwa uruhare rwa buri wese mu kuvana abaturage mu bukene ku buryo burambye (sustainable graduation). Hakiriwe kandi abafatanyabikorwa bashya.

Umwiherero ugamije gukora igenamigami rihuriweho

Abafatanyabikorwa n'abayobozi mu karere bari muri uyu mwiherero