UMURYANGO UTEKANYE NI WO MUSINGI W’ITERAMBERE: PEREZIDA W’INAMA NJYANAMA Y’AKARERE
Tariki 9 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu, habereye igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’umuryango ku rwego rw’Akarere ka Nyanza, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Tugire Umuryango Ushoboye kandi Utekanye.”
Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Madame Mukagatare Judith, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, wari kumwe na Madame Nadine Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, n’abandi bayobozi batandukanye barimo abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere, abakozi ba Isange One Stop Center, n’abandi bakozi b’Akarere n’Umurenge.
Madame Mukagatare Judith yasabye abaturage gushyira imbere ubumwe n’ubufatanye mu muryango, kwita ku burere bwiza bw’abana no kubungabunga umutungo wabo neza bakirinda gusesagura. Yagaragaje ko umuryango utekanye ari wo musingi w’iterambere rirambye, kuko ari ho hatangirwa indangagaciro zubaka igihugu.
Madame Kayitesi Nadine yashimangiye ko kugira umuryango ushoboye bisaba isuku, ubuzima buzira umuze, no gukemura amakimbirane mu mahoro. Abaturage bitabiriye iki gikorwa biyemeje kugeza ubu butumwa ku bandi, no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kubaka umuryango nyarwanda utekanye, ushoboye kandi ufite icyerekezo cyiza cy’ahazaza.



