Umujyi wa Nyanza uri kurimbishwa mu mitako gakondo hagamijwe gushyigikira umuco

Tariki ya 14 Mutarama 2020 mu Ntara y’Amajyepfo hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bufite insanganyamatsiko igira iti: “Duharanire u Rwanda rutoshye, rukeye kandi rufite umutekano”

Akarere ka Nyanza nk’igicumbi cy’umuco n’amateka kashatse kugaragaza ko isuku wari umuco w’Abanyarwanda uhereye kera kuko bagiraga amoko menshi y’imitako yashyirwaga ahantu bitewe n’impamvu runaka. Ni muri urwo rwego gusukura umujyi byajyanye n’icyo cyereceyezo aho gusiga amarangi ndetse no gutaka inzu bikorwa mu buryo abanyarwanda babikoragamo.

Ku bufatanye n’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda,Akarere kifuje ko imitako gakondo yakoreshwa mu isuku y’umujyi ariko kandi itavangavanze ngo itakaze igisobanuro n’umwimerere wayo. Ni imitako benshi bazi ku izina ry’imigongo ariko nk’uko bigaragara mu gitabo cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda cyitwa “Imitako Gakondo” iriya mitako yose ntabwo yitwa imigongo ahubwo imigongo nayo ni bumwe mu bwoko bw’imitako.

Mu gutaka umujyi wa Nyanza hagenda hakurikizwa agace n’ubwoko bw’umutako. Aha twavuga nk’igice cyo kuri gare kiriho umutako witwa amababa y’intashya ndetse hepfo yayo ugana aho bita kuri 40 ku Mugonzi hakaba harimbishijwe mu mutako witwa umuhigo. Igice kiva kuri 40 ugana kuri Kiliziya ya Kristu Umwami harimbishijwe n’Umutako witwa umwashi naho igice cyo ku isoko rya Nyanza biteganye kiriho umutako abanyarwanda bitaga igitoki bikaba binajyanye n’uko hacururizwa ibiribwa ndetse n’ibitoki birimo.

Iyo ukomeje ku gice cyo haruguru y’isoko rya Nyanza igice kimwe kirimbishijwe n’umutako witwa Amanyamanza naho ikindi kiriho inkangara irimbishijwe n’umutako witwa umwashi. Iyi mitako nk’uko bigaragara ni myinshi harimo nk’uwitwa ishobe, igembe, ibishyamirane, basangira, integer z’abasaza, imikako, ingondo, umugongo w’inzovu, ibigobe by’uruzi, imikako, ubusonga n’iyindi. Gusa inkingi z’inzu nyinshi zirimbishijwe n’umutako witwa itangaza kuko ugaragara kandi uberanye n’inkingi.

Abatuye mu mujyi wa Nyanza bavuga ko iyi ari gahunda nziza ikomeza kugaragaza Akarere nk’igicumbi cy’umuco kandi bizafasha abakiri bato kwiga no kumenya uko isuku no gutaka byakorwaga ndetse byo ubwabyo bikaba byakurura ba mukerarugendo.

Umucuruzi ukerara mu mujyi wa Nyanza witwa Muheto yagize ati: “Ibi ni byiza, bizafasha mu kumenyekanisha umuco kubera ko iyi mitako yose ifite icyo isobanuye mu muco nyarwanda kandi Akarere kacu ni ak’ubukerarugendo. Bizafasha ba mukerarugendo kubona uko mu muco twatakaga kandi urabona ko byahinduye umujyi. Rwose hari itandukaniro na mbere namwe murabibona

Uwamwezi Chadia asanga kurimbisha umujyi mu mitako gakondo ari isomo ku bakibyiryuka. Yagize ati: “Kurimbisha umujyi mu rwego rw’umuco wacu mbona bizereka abo tubyaye ko umuco wacu tuwukomeyeho kandi utagomba gucika nabo babyigieho, ikindi ni n’isura nziza urabibona ko hakeye rwose turabyishimiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko gutaka uyu mujyi no kuwurimbisha bya Kinyarwanda ari ugushyigikira ko Nyanza ari igicumbi cy’umuco. Yagize ati: “Mu mujyi wa Nyanza twihaye gahunda yo kugira ngo dusukure umujyi, mu rwego rwo kunoza isuku, ariko kandi nk’uko Nyanza ari igicumbi cy’umuco, twakira abakerarugendo benshi, twifuje ko habaho umwihariko, tugataka umujyi dukoresheje imitako nyarwanda

Ntazinda avuga ko nibirangira bazashyiraho ibyapa biranga umutako ugize buri gice. Ati: “Buri nzu byibura igomba kugira ibara rimwe mu mabara 120 aranga umuco w’Abanyarwanda. Buri bara kandi rifite icyo rivuze mu mitako ya kinyarwanda. Gushyira ho iyi mitako nibirangira tuzashyiraho n’ibisobanuro byayo kandi buri gace kagende kagira umwihariko wako

Akarere kanyanza gafatwa nk’igicumbi cy’umuco kuko ari wari umurwa w’abami guhera mu 1899. Hakaba hari ingoro y’Abami yo mu Rukari, Ingoro y’Umurage wo Kwigira, Umusezero w’Abami, ibigabiro, inzira gakondo z’ubukerarugendo, ndetse n’ahantu henshi ndangamurage. Kakaba gasurwa na ba mukerarugendo basaga ibihumbi 70 ku mwaka kandi intego ikaba ari uko bazamuka abakagera nibura kuri miliyoni.

                                                      Amabanga y'Intashya

                                                                     Amanyamanza

                                                                                Ingembe

                                                         Ingembe mugihe cy'ijoro

                                                                               Igitoki

                                                                              Ingondo

                                                                          Ishobe

                                                                                   Itweka