IREBERE MU MAFOTO UBWIZA BW'UMUHANDA MUSHYA WA NYANZA-BUGESERA

Kuzura k’umuhanda mushya wa Nyanza-Bugesera byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere ka Nyanza cyane cyane koroshya ingendo, kugeza umusaruro ku isoko n'ibindi. Uyu muhanda kandi watumye Akarere ka Nyanza kagera kuri km 71 z’imihanda ya kaburimbo bituma karushaho kugaragara neza ndetse bigafasha ba mukerarugendo.  

Uyu muhanda wa km35 ku gice cyo mu Karere ka Nyanza gu, ni ukuvuga uvuye  Rwabusoro mu murenge wa Busoro ukagera ku Gasoro aho uyu muhanda uhurira n'umuhanda nini Kigali-Akanyaru. Ni umuhanda waje ukenewe kuko uhuza  Intara y’Amajyepfo n’Uburasirazuba unyuze mu mirenge ya Busoro, Muyira na Kigoma mu Karere ka Nyanza. Ingendo zigana i Kigali zariroshye, kuko ubu abagenzi bawuhitamo kugira ngo birinde umuvundo w'imodoka nyinshi.  

Imodoka zitwara abagenzi nka Stella Express, City Express na Horizon Express ubu zitanga serivisi zihuse, bigafasha abagenzi n’abacuruzi mu buhahirane. Iki gikorwa cy’iterambere gikomeje gufasha Akarere ka Nyanza mu rugendo rwo guteza imbere imihanda no kwihutisha iterambere ry’ubukerarugendo.

Umuhanda mushya ku kiraro cya Rwabusoro

Igice cyo mu murenge wa Kigoma urenze ku Gasoro