Umuganura 2019: Umunsi mukuru ukomeye mu mateka y’u Rwanda

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Kanama 2019 mu Karere ka Nyanza niho hizihirijwe umunsi Mukuru w'Umuganura 2019 ku rwego rw'Igihugu. Ibirori byizihirijwe kuri Sitade y'Akarere ka Nyanza. Umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente wari uherehekejwe n'abaminisitiri batandukanye bagize Guverinoma barimo uw'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof. Shyaka Anastase, uw'Ubuhinzi Dr Gerardine Mukeshimana, uwa Siporo n'Umuco Madame Esperance Nyirasafari na Minisitiri ushinzwe imirimo y'Inama y'Abaminisitiri Madamu  Kayisire Marie Solange. Hari kandi Guverineri w'Intara y'Amajyepfo CG Gasana Emmanuel, Abayobozi b'Ibigo bya Leta, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Abayobozi b'Uturere, Abayobozi b'Inzego z'Umutekano, abasenateri, abadepite n'abaturage basaga ibihumbi 8.

Hakaba habaye ibikorwa binyuranye birimo gusura imurikamusaruro ryakorwanya n'abiganjemo abakora ibituruka ku buhinzi n'ubworozi baturuka mu turere twose tw'Intara y'Amajyepfo; Ijambo ry'Ikaze ry'Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza; Ikinamico igaragaza ibyiza by'umuco Nyarwanda; Indirimbo n'imbyino z'abahanzi barimo Senderi, Karasira Clarisse, Jules Sentore n'Urukerereza; Kwinikiza no guha abana amata; Gutanga ishimwe ku turere twabaye indashyikirwa ;Ijambo rya Minisitiri wa Siporo n'Umuco;Ijambo ry'Umushyitsi mukuru n’Ubusabane.

                                                  Amatorero atandukanye yasusurukije abari bitabiriye ibi birori

Ubutumwa bwatanzwe bwose bwagarukaga ku byiza by'umuco Nyarwanda n'akamaro k'umuganura ndetse n'icyo usobanuye ku Banyarwanda. Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yashimiye Ubuyobozi bw'Igihugu bwemeye ko Umuganura wa 2019 wizihirizwa mu Karere ka Nyanza, avuga ko iyo Abanyarwanda bizihiza Umuganura baba bishimira ibyo bagezeho ariko atari ukuvuga ibya kera gusa ahubwo ko hishimirwa umusarururo mu nzego zitandukanye nk'amashuri, amavuriro, ikoranabuhanga n'ibindi. Yavuze kandi ko Akarere ka Nyanza kazakomeza gushyigikira umuco n'amateka cyane ko ba mukerarugendo basaga ibihumbi 70 basuye ahantu basuye ibiranga umuco n'amateka biri mu Karere ka Nyanza. Minisitiri wa Siporo n'Umuco Madame Esperance Nyirasafari yabwiye abitabiriye ibirori ko Umuganura warenze imbibi z'umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi ukagera nzego zose.

                                                         Minisitiri w'Intebe aha abana amata

Mu Ijambo ry'umushyitsi Mukuru Nyakubahwa Minisitiri w'Intebe yavuze ko Umuganura ari umunsi ngarukamwaka ukomeye mu mateka y’u Rwanda. Ibi bikaba bigaragarira mu kwishimira umusaruro w’ibyagezweho uvuye mu maboko y’abana b’Abanyarwanda. Bikajyana kandi no kwiyemeza kubishimangira no kubyubakiraho ibindi byinshi. Yavuze ko umuganura ari umwanya wo kwishima, ariko kandi ukaba n’umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kwisuzuma tugafata ingamba zo kunoza ibitaragenze neza kugira ngo tuzarusheho gutera imbere. Yashishikarije buri wese kwita ku murimo unoze no kuwukorana umwete agaruka cyane ku rubyiruko rwo mizero y’Igihugu arusaba  kwitabira umurimo ubabyarira inyungu kuko bizabafasha kwiteza imbere. Yosoje ashimira abateguye ibi birori, abasusurukije ababyitabiriye n'abakoze imurikamusaruro.