Ukwezi kudasanzwe kwahariwe kwegera abaturage gusoje ibibazo birenga 300 bikemuwe
Tariki ya 8 ukwakira nibwo mu Karere ka Nyanza hasojwe ku mu garagarao ukwezi kudasanzwe kwahariwe umuturage aho ubuyobozi bw’Akarere bufatanyije n’abagize inzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Ingabo, Polisi, Gereza ya Nyanza ndetse n’abanyamategeko b’Akarere begeraga abaturage bakabaganiriza kuri gahunda za leta zitandukanye, bakabangurira kugira isuku no kwicungira umutekano ndetse bakabasaba kugira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo. Hanabagaho kandi umwanya wo kwakira ibibazo n’ibyifuzo by’abaturage bigakemurwa ibindi bigahabwa umurongo wo kubikemura.
Uku kwezi kwatangiye ku itariki 3 Nzeri 2019 Guhera tariki ya 3 Nzeri 2019 aho gusize abayobozi bagiye mu tugari twose tugize Akarere uko ari 51. Umuyobozi w'Akarere Ntazinda Erasme akaba yari yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyagisozi mu Kagari ka Rurangazi mu gusoza uku kwezi. Abaturage bavuga ko uku kwezi kwabashimishije cyane kuko ibibazo byinshi bari bafite byakemutse ndetse bagasanga bitari bigoye. Umurerwa Marie Chantal utuye mu Murenge wa Nyagisozi ati: “Ubundi cyera ko abayobozi bihereraga muri komini iyo! Ubu se ntureba ko bamanutse tukabagezaho ibibazo byacu? Ibi byaradushimishije rwose. Hari abantu benshi bari bafite ibibazo by’amasambu, ibigendanye n’indangamuntu ndetse n’ibindi byinshi byarakemutse neza. Akenshi byaterwaga n’amakuru umuntu aba adafite.”

Abatutage bari bitabiriye iyi gahunda
Umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza Kayigambire Theophile avuga ko ibibazo bisaga 300 byakemuwe muri uku kwezi kandi ubundi byari gusaba abaturage kuza ku Karere cyane ko abenshi baba badafite amakuru. Ati:” Muri uku kwezi hakemuwe ibibazo birenga 300 kuko urebye uyu munsi ni 294 tutarashyiraho iby’uyu munsi kandi hano twakiriye ibibazo 11 tutabariyemo ibyo mu tundi tugari. Urumva ko uku kwezi kwabaye ingirakamaro.”
Ntabwo ari ibibazo gusa byakiriwe ahubwo abaturage bagiye banaha ubuyobozi ubutumwa bushimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ku iterambere babagezaho. Niyigena Jean Pierre wafashijwe kwiga imyuga ati: “Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bikorwa by'iterambere yatugejejeho harimo n’aya amatara yo ku muhanda. Nkanjye nafashijwe kwiga imyuga mpabwa n’ibikoresho. Uyu munsi wamfashije guha abayobozi banjye ubutumwa bashyira Perezida wacu.”
Umuyobozi w’akarere Ntazinda Erasme avuga ko uku kwezi kwagenze neza cyane kandi abaturage bakwishimiye cyane ariko agasanga bakwiye kujya bageza ibibazo byabo ku buyobozi bubegereye hakiri kare kugirango bikemurwe batagombye kuza ku Karere ibintu bitarananirana cyangwa ngo birenge. Ati:” Uku kwezi kwagenze. Icyo nasaba abaturage ni ukujya bageza ibibazo byabo ku buyobozi bubegereye hakiri kare kuko hari igihe usanga byararenze igaruriro. Ikindi nasaba abaturage burya buri Muyobozi wese yakemura ikibazo ntabwo si ngombwa Meya. Hari n’abihererana ikibazo bagategereza ko Umuyobozi mukuru azaza ngo bakimubwire”