Uko umuganda usoza ukwezi kwa Kanama 2019 wagenze mu Karere ka Nyanza
Tariki ya 31 Kanama 2019, mu mirenge yose igize Akarere ka Nyanza habaye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama 2019. Ku rwego rw'Akarere wabereye mu murenge wa Nyagisozi, Akagari ka Gahunga, Umudugudu wa Mweya. Uyu muganda witabiriwe n'abaturage bo muri aka kagari, urubyiruko rwaturutse muri Kaminuza y'u Rwanda (UR) ishami rya Nyagatare rwibumbiye mu muryango witwa YOUTH FOR RWANDA, ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'urubyiruko rwaturutse ahantu hatandukanye ho mu Karere ndetse n’inzego z'umutekano.

Abayobozi n'abaturage bitabiriye umuganda
Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme. Umuganda wibanze ku gikorwa cyo kubakira imiryango itatu idafite amacumbi. Harimo uwa Musonera Faustin, Nyirampakanyi Valerie na Izabiriza Delina. Ubutumwa bwatanzwe bwibanze kugukangurira abaturage kugira mitiwere, isuku ku mibiri no mu ngo zabo bakemura ibibazo byose byabangamira Imibereho myiza y'abaturage. Umuyobozi w'Akarere yashimiye abaturage n' urubyiruko rwo muri Youth for Rwanda by'umwihariko biyemeje guha isakaro umwe mu bubakiwe.
Mu mirenge itandukanye naho umuganda wakozwe hibandwa ku kubakira amacumbi imiryango itayafite kandi itishoboye.