UDUSHYA 3 WASANGA I NYANZA HONYINE KANDI TUKABA TWARATEKEREJWE N’ABATURAGE UBWABO

Bisanzwe bizwi ko i Nyanza ari ku gicumbi cy’umuco n’amateka kuko ariho hari umurwa w’abami guhera mu 1899 kandi hakaba hagaragara byinshi biraga umuco gakondo w’Abanyarwanda uhereye mbere y’ubukoroni. Uretse ibijyanye n’umuco ndetse n’amateka; abaturage bo mu Karere ka Nyanza bazi kwishakamo ibisubizo kugirango bikemurire ibibazo. Ni muri urwo rwego tugiye kubageza ho ibintu bitatu abaturage bakoze mu rweo rwo kwishakamo ibisubizo hanyuma ubuyobozi bw’Akarere bugasanga ari byiza cyane bukabigeza n’ahandi hose mu Karere. Ibi bikorwa byagize ingaruka mu kuzamura igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge, kugabanya umubare w’abanyeshuri bataga ishuri ndetse no gukemura amakimbirane yo mu muryango

 

1.         Impundu Mubyeyi

“Impundu Mubyeyi” ni igikorwa cy’umwihariko w’Akarere ka Nyanza kigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu baturage nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi igasiga ishegeshe imiryango ndetse n’ubumwe bw’abanyarwanda bukahazaharira.

Iki gikorwa cyagiye kiba mu mirenge no mu tugari hafi ya twose tugize Akarere ka Nyanza cyatangijwe na ba mutimawurugo bo mu murenge wa mukingo cyitwa kikaba cyaritwaga “Umugoroba w’amahoro”. Umugoroba w’amahoro wahuzaga  abagore bo muri uwo murenge (Mukingo) bakajya guhemba no gutegesha urugori imiryango yabyaye ntigire abayihemba kubera ingaruka za jenoside yakorewe abatutsi. Ibi babikoraga baherekejwe n’abagabo babo ndetse n’abana.

Nyuma yo kubona ubwiza bw’icyi gishingiye ku muco nyarwanda hagamije kwishakamo ibisubizo byo komora ibikomere ndetse no kubona akamaro gifite ku bumwe n’ubwiyunge bw’abatuye Akarere, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere cyakwiriye mu karere kose gihabwa izina rya “Impundu Mubyeyi”.

Ibi byatewe n’uko iyo umubyeyi abyaye ahabwa impundu agahembwa ndetse akanagategeshwa urugori nyamara ku bw’amateka igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo byagaragaraga ko hari imiryango myinshi itaragize amahirwe yo gukorerwa ibyo ababyeyi bakorera abana mugihe bashyingiwe ndetse bakanibaruka bityo abaturage biyemeza kubikora kandi bashyize hamwe.

Ibi byabaye mu mirenge yose n’utugari bigize Akarere ka Nyanza kandi bitanga umusaruro ku buryo cyanabaye mu buryo bume cyangwa ubundi igisobanuro gifatika cya Ndi Umunyarwanda kuko iyo gikorwa hatarebwa ku madini, amako, ibitsina cyangwa se ikindi icyo ari cyo cyose. Iki gikorwa kandi kiri muri byatumye Akarere ka Nyanza kaza kw’isonga mu kwesa imihigo y’ubumwe n’ubwiyunge y’umwaka wa 2018-2019 aho katwaye igikombe n’amanota 96%

 

2.         Igikari cy'Umudugudu

Gahunda yiswe igikari cy’umudugudu yatangijwe n’Umudugudu wa Rwabatwa, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Cyabakamyi nyuma yo kubona ko hari ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo bikwiye gucocerwa ahiherereye bizanwa mu nteko z’abaturage bikavugirwa ku karubanda byari bikwiye kuvugirwa mu gikari. Uyu mudugudu uri muri imwe yarahoragamo amakimbirane yo mu ngo ndetse ugasanga ibibazo byabo bizanwa mu nteko z’abaturage bikavugirwa ahabona kandi rimwe na rimwe  ugasanga bidakwiye kumvwa na bose.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Kajyambere Patrick yashimiye uyu mudugudu kuko icyo batekereje cyabaye igisubizo ku makimbirane yo mu ngo. Ati “Hari ibibazo by’amakimbirane yo mu ngo bizanwa mu nteko y’abaturage bifite umwihariko mu mibanire y’abashakanye bidakwiye kuvugirwa hanze ahubwo bikwiye kuvugirwa mu gikari cyangwa se mu muhezo bikakirwa n’abantu b’inyangamugayo bashobora kunga imiryango kandi bagira ibanga.”

Mu mudugudu  hatoranywa komite y’igikari cy’umudugudu ari nayo igezwaho ibibazo bijyanye n’amakimbirane yo mu ngo akomoka ku mibanire y’abashakanye kugira ngo bidashyirwa hanze abantu bose bakabyumva bitari ngombwa, bityo iyo komite akaba ari yo icoca icyo kibazo kigashakirwa igisubizo ndetse abafitanye amakimbirane bakungwa. Abagize komite y’igikari cy’umudugudu aba aria bantu bizewe kandi bisangwaho na bose mu mudugudu ari na bo bagira uruhare mu gukemura amakimbirane y’imiryango cyane cyane ajyanye n’imibanire y’abashakanye.

Nyuma yo kubona iyi gahunda itanze umusaruro mu mudugudu wa Rwabatwa, ubuyobozi bw’Akarere bwasabye ko no mu yindi midugudu 10 ntangarugero ihatangizwa  kugira ngo izanakomeze igezwe mu midugudu yose y’Akarere ka Nyanza uko ari 420. Komite y’igikari cy’umudugudu iterana ikanakemura ibibazo  iyo hari umuryango wagaragayemo amakimbirane  bishingiye ku bibazo by’imibanire y’abagabo n’abagore.

Nsengumuremyi Alphonse, Umuyobozi w’Umudugudu wa Rwababwa ahatangirijwe gahunda y’igikari cy’umudugudu, avuga ko bajya gutangiza iyi gahunda ngo hari ibibazo byazaga mu Nteko z’abaturage ariko kandi bidakwiye gushyirwa ahagaragara ngo byumvwe na buri wese kuko ahanini wasangaga bishingiye ku mibanire y’abagabo n’abagore.

Akomeza avuga ko bahise batekereza ku rubohero rwahanirwagamo abana b’abakobwa  kera, baruhuza n’igikari cy’umudugudu aho bakwiye guhanira abafitanye amakimbiranye ashingiye ku mibanire y’abashakanye no kubunga ngo bakomeze kubana neza, kandi ngo ibyo bigakorwa n’abantu bake bigakomeza no kugirwa ibanga.

Ati “Ubusanzwe tujya gutekereza kuri gahunda y’igikari cy’umudugudu twarebye ibibazo bitagomba kuvugirwa mu nteko ngari y’abaturage birimo ibijyanye n’imibanire y’abashakanye, duhitamo ko haba igikari cy’umudugudu twahuje n’urubohero kera abakobwa bahanirwagamo, tubona byakoroha mu gukemura ubwo bwoko bw’amakimbirane kuko havugirwamo byinshi bijyanye n’imibanire y’abagabo n’abagore.”

Iyi gahunda yatangiye gutanga umusaruro kuko nta makimbirane akihaboneka, ndetse n’indi midugudu ikaba igenda ibigiraho mu rwego rwo kwikemurira ibibazo abaturage badasiragiye mu nkiko. Hari n’ibindi bibazo bacocera mu gikari cy’umudugudu birimo nko guhana abana b’abakobwa mu rwego rwo gukumira ko batwara inda zitategenyijwe no kubabaza uwabateye inda ku bagaragaye ko batwitse, ibyo na byo ngo bikaba bidakwiye kuvugirwa mu ruhame. Buri mudugudu usanga unagenda wongeramo ibintu bishya twavuga no ku mudugudu wa Gisake, Akagari ka Gacu ahashyizwemo gahunda yo kugira inama abasore n’inkumi bagiye ku rushinga bakayita “Ngira Inama Mubyeyi”

Gahunda y’igikari cy’umudugudu yanyuze abaturage kandi ko babisangaho iyo baje gukemura ibibazo bafite. Ibi byatumye mu isuzuma ry’imihigo ya ba Mutimawurugo igihembwe cya mbere n’icya kabiri 2019-2020, Akarere ka Nyanza kaza ku isonga n’amanota 95%.

 

3.         Umudugudu mu ishuri

Umudugudu mu ishuri ni gahunda yatangijwe na EP Rwesero mu murenge wa Busasamana aho yagabanyije umubare w'abanyeshuri bataga ishuri kugeza kuri 0% kuri iki kigo. Iyi gahunda imaze gukwira mu Karere aho abanyeshuri bigana mu ishuri baturuka mu mudugudu 1 bitoramo umukuru w'umudugudu. Uyu mukuru w'umudugudu muri buri shuri amenya abo ayobora buri munsi akamenya uwasibye ndetse akajyana na bagenzi be kumusura. Ibibazo afite bikagezwa ku buyobozi bw'ishuri nabwo bugafatanya n'ababyeyi kubishakira ibisubizo.

Ni gahunda itoza abanyeshuri kugira inshingano bakiri bato, kuganira n’ababyeyi ndetse n’ubuyobozi kandi bakamenya gufata ibyemezo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bukaba bwarafashe icyemezo cyo kugeza iyi gahunda mu bigo byose by’amashuri aho abanyeshuri biga bataha kugira ngo ikibazo cy’abanyeshuri bata ishuri kigabanuke mu Karere kose.

Impundu Mubyeyi abwo yatagizwaga kumugaragara mumurenge wa Muyira

Ababyeyi bari babucyereye

Mu murenge wa Rwabicuma naho ntibasigaye inyuma

Impundu mubyeyi muri Rwabicuma

Igikari cy'umudugudu

Umuyobozi w'Akarere ubwo yatangizaga kumugaragaro igikari cy'umudugudu

Umudugudu mu Ishyuri muri Rwesero

Muri Rwesero hubatswe ibyumba byamashyuri