UBUYOBOZI BW'INTARA BWAKORANYE INAMA N'AKARERE IGARUKA KU MIHIGO N'ITERAMBERE RY'ABATURAGE
Mu rwego rwo kunoza imiyoborere n’imikoranire hagati y’Intara n’Akarere, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Madame Kayitesi Alice, ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Bwana Nshimiyimana Vedaste, bakoranye inama y’ingenzi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza. Iyi nama yabaye umwanya wo gusesengura aho Akarere kageze mu mihigo, kureba ibipimo bigaragaza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, imikorere n’imikoranire y’inzego, ndetse n’uruhare rwa buri rwego mu guteza imbere serivisi zitangirwa abaturage.
Iyi nama yitabiriwe na Komite Nyobozi y’Akarere, Biro ya Njyanama, inzego z’umutekano, abayobozi b’amashami y’Akarere ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, aho buri wese yagize umwanya wo gutanga ibitekerezo no kungurana inama mu gufata ingamba nshya zishingiye ku byagaragajwe mu isesengura ryakozwe.
Guverineri Kayitesi Alice yashimye intambwe imaze guterwa, ariko anasaba kongera imbaraga mu guharanira iterambere rirambye. Yagize ati: “Igihe kirageze ngo imihigo ntibe urutonde, ahubwo ibe igikoresho kihutisha impinduka nziza mu mibereho y’umuturage. Turasabwa guharanira imiyoborere ishingiye ku baturage no gukorera ku ntego.”
Yibukije ko ubufatanye ari ryo pfundo ry’iterambere, asaba abayobozi ku nzego zose gukomeza gufatanya mu ntego imwe yo kugeza serivisi nziza ku baturage, kuzamura imibereho yabo no kurushaho kubaka icyizere hagati y’ubuyobozi n’abaturage.
Hafashwe kandi ingamba zihutirwa zo gukomeza guteza imbere ubukungu bw’Akarere, kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, kongera ireme ry’uburezi, gutanga serivisi zinoze mu buzima, n’andi masoko y’iterambere.
Iyi nama yasize buri rwego rwiyemeje kongera umurava no kurushaho guharanira impinduka zifatika, zishingiye ku mibereho myiza y’Abanyarwanda.


