Uburezi, ubuhinzi n'ubworozi ndetse n'ubukerarugendo ni bimwe mu biraje ishinga Komite Nyobozi yatowe
Tariki 22 Ugushyingo 2021 ni bwo abagize Komite Nyobozi yatowe mu Karere muri manda y'imywka itanu barahiriye kuzuza inshingano batorwe. Ni umuhango wabereye mu cyumba cy'inama cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Mater Dei Nyanza. Komite Nyobozi y'Akarere ikaba
igizewe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana NTAZINDA Erasme, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Ushinzwe Iterambere ry'UbukunguvBwana KAJYAMBERE Patrick n'Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Imibereho myiza y'abaturage Madame KAYITESI Nadine.
Ni Umuhango wayobowe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwari ruhagarariwe na Visi Perezida warwo. Nyuma yo kurahirira kuzuza inshingano habaye ibikorwa binyuranye birimo ihererekanyabubasha hagati y'uwari Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere Bwana NIYONSHIMYE Olivier n'Umuyobozi w'Akarere watowe Bwana NTAZINDA Erasme no hagati ya Perezida w'Inama Njyanawe watowe Madame Mukagatare Judith na Perezida ucyuye igihe Bwana Ngabonziza Julien. Uyu muhango wayobowe na Minisitiri w'Uburezi akaba n'Imboni y'Akarere ka Nyanza muri Guverinoma Dr UWAMARIYA Valentine ari nawe wari Umushyitsi Mukuru.
Abajyanama b'Akarere bacyuye igihe bakaba barahawe ibyemezo by'ishimwe naho Umuyobozi w'Akarere ahabwa impano irimo icumu n'ingabo kugira ngo mu byo azashyira imbere hazabanze umutekano w'abatuye Akarere ka Nyanza. Umuyobozi w'Akarere mu ijambo rye, yashimiye abaturage b'Akarere ka Nyanza ku cyizere babagiriye muri iyi manda nshya y'imyaka itanu, avuga ko igomba kurangwa n'umuvuduko udasanzwe kandi umuturage akaba ku isonga. Hatirengagijwe gahunda zose zirimo umutekano, ubuzima n'ibikorwaremezo, Komite Nyobozi nshya izibanda ku kuzamura ubuhinzi n'ubworozi, uburezi ndetse n'ubukerarugendo kuko icyerekezo cy'Akarere ari ukuba izingiro ry'ubukerarugendo bushingiye ku muco hagamijwe imibereho myiza y'abatuye Akarere.
NTAZINDA Erasme yabisobanuye muri aya magambo: "Abaturage b'Akarere ka Nyanzabenshi ni abahinzi kandi dufite ubutaka bwera cyane cyane mu gice cy'Amayaga. Tunafite ibyanya byatunganyijwe ku buryo bigomba guteza imbere abaturage. Mu burezi, mu Karere ka Nyanza dufite ibigo byinshi by'amashuri ariko ubona ko muri iyi minsi bitari gukora neza. Ni ikintu tugiye gushyira mo imbaraga kugira ngo Nyanza isubirane umwanya wayo mu burezi. Ku bijyanye n'ubukerarugendo, ni icyerekezo cy'Akarere kandi difite ahantu henshi haranga amateka ndetse n'ingoro ndangamurage zisurwa cyane, tugomba byose kubibyaza umusaruro bikagirira abaturage bacu akamaro.
Minisitiri Dr Uwamariya yashimiye buri wese wagize uruhare mu migendekere myiza y'amatora, asaba abayobozi gushyira umuturage ku isonga, bakamwegera kugira ngo bamukemurire ibibazo kandi bakamuha amakuru akeneye ku bibazo bye igihe bitarakemuka. Yabasabye by'umwihariko gusenyera umugozi umwe kugira ngo intego bihaye zo gukorera abaturage zigerweho. Komite Nyobozi y'Akarere ka Nyanza ikaba atari nshya kuko uretse Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, abandi bari basanzwe muri izi nshingano. Bikaba ari ibintu bizabafasha gukomereza aho bari bageze.
Abagize Inama Njyanama biyemeje gushyira umuturage ku isonga
Perezida na Visi Perezida b'Inama Njyanama hamwe na Minisitiri w'Uburezi (Hagati)
Perezida na Secretaire mu Nama Njyanama icyuye igihe na Minisitiri w'Uburezi
Abajyanama basoje manda nabo bari bitabiriye iki gikorwa
Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w'Akarere ageza ijambo ku bitabiriye
Abajyanama basoje manda bashimiwe umusanzu batanze mu kubaka Akarere
Ihererekanyabubasha hagati ya Perezida w'Inama Njyanama mshya n'uwo asimbuye
Ihererekanyabubasha hagati y'Umuyobozi w'Akarere w'Agateganyo n'Umuyobozi w'Akarere watowe
Umuyobozi w'Akarere Ushinzwe Imibereho Myiza Madamu Kayitesi Nadine arahira
Nyuma yo kirahira, Umuyobozi w'Akarere yasinyiye indahiro ye
Abagize inzego z'umitekano nabo bari muri uyu muhango
Umuyobozi w'Akarere ushinzwe ubukungu arahira
Umuyobozi w'Akarere arahirira kuzuza inshingano