UBUREZI BUFITE IREME NTIBUGARUKIRA KU MITSINDIRE Y'AMASOMO – GUVERINERI KAYITESI ALICE
Ibi Guverineri Kayitesi Alice yabitangarije mu cyumba cy’Inama cya GS Mater Dei Nyanza ahari habereye anama y’Akarere y’uburezi, tariki 26 Gashyantare 2025 aho yari ari kumwe n’abagize inama y’umutekano Itaguye y’Intara. Iyi nama yari igamije kurebera hamwe uko uburezi buhagaze mu Karere ka Nyanza, hibandwa ku ireme ry’uburezi, umutekano w’abanyeshuri, no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu mashuri.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana Ntazinda Erasme, yakiriye abitabiriye inama maze agaragaza ishusho y’imitsindire y’abanyeshuri ndetse n’ibikorwa byakozwe mu guteza imbere uburezi bufite ireme mu byiciro byose.
Guverineri Kayitesi Alice yashimangiye uruhare rw’inzego zitandukanye mu kwimakaza indangagaciro z’ubumwe n’ubudaheranwa mu banyeshuri, agaragaza ko uburezi bufite ireme butagarukira gusa ku mitsindire y’amasomo, ahubwo bushingiye no ku burere bwiza, indangagaciro, gukunda Igihugu no ku myifatire iboneye.
“Uburezi si ukwiga gusa ngo utsinde ibizamini; ni ukurema umuturage ubereye igihugu, inyangamugayo, kandi ushoboye kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cye. Binyuze muri gahunda nka Ndi Umunyarwanda, tugomba kwigisha abana bacu gukurana icyerekezo cyiza, ubumwe, ubudaheranwa, gukunda igihugu n’ubunyangamugayo.”
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Maj. Gen. Vincent Gatama, n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara, ACP Désiré Twizere, basabye abitabiriye inama ubufatanye mu gukumira ibibazo bishobora guhungabanya umutekano w’abanyeshuri. Basabye kandi abayobozi b’amashuri n’abafatanyabikorwa gukomeza gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri no kubarinda ibibazo bishobora kubangamira ejo habo hazaza kandi bakababwira ko bafite uruhare runini mu mutekano w’igihugu cyabo.
Abitabiriye inama, baganiriye ku byakozwe mu guteza imbere uburezi bufite ireme, bagaragaza inzitizi zigihari n’uburyo bwo kuzishakira ibisubizo. Biyemeje gukomeza gufatanya yaba ababyeyi, abarimu, abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano mu gukomeza gutanga uburezi buha umwana ubumenyi n’indangagaciro zimufasha kubaka ejo heza.
Mu gusoza, abitabiriye inama biyemeje gushyira imbaraga mu gukurikirana imibereho y’abanyeshuri, kwita ku burere bwabo, no gukomeza gukangurira urubyiruko gukunda igihugu no kugikorera. Bemeranyije ko iterambere rirambye ry’igihugu rishingiye ku burezi butanga abanyeshuri b'abahanga kandi bafite icyerekezo cyiza.
Inzego z'umutekano zagaragaje ko umutekano no gukunda igihugu ari ingenzi mu burezi
Umuyobozi w'Akarere Ntazinda Erasme atanga ikaze
Inama yitabiriwe n'abayobozi batandukanye ndetse n'abafatanyabikorwa mu burezi
Bose biyemeje gushyigikira uburezi bwubakiye kuri Ndi Umunyarwanda