UBUHINZI BUFITE ICYEREKEZO: ABAHINZI B’IBIGORI BIZEYE UMUSARURO USHIMISHIJE
Mu rwego rwo gukurikirana uko ibihingwa bihagaze muri iki gihe cy’ihinga no gushimangira ubuhinzi bufite icyerekezo, tariki 24 Ukuboza 2026, Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, yasuye site zitandukanye z’ubuhinzi mu Karere ka Nyanza. Izi ngendo zari zigamije gusuzuma uko ibihingwa bihagaze by’umwihariko ibigori, kungurana ibitekerezo n’abahinzi no kubashishikariza gukomeza kongera umusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga no kuvomera ibihingwa.
Mu byo yasuye harimo Site ya FOBASI ya Busogwe, ikorera mu mirenge ya Busasamana, Mukingo na Kigoma, ifite ubuso bwa hegitari 72, ndetse na Site ya Rutigita ifite hegitari zirenga 30. Aha, Umuyobozi w’Akarere yaganiriye n’abahinzi ku miterere y’imyaka, uburyo bwo kuyitaho n’ingamba zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.
Abahinzi b’ibigori kuri izi site z’icyitegererezo batangaje ko bizeye umusaruro ushimishije, nubwo imvura yaba idahagije, kuko biteguye gukoresha uburyo bwo kuhira imyaka kugira ngo umusaruro udahungabana. Bashimiye kandi ubuyobozi ku nkunga n’ubujyanama bubaherekeza mu kwimakaza ubuhinzi bugezweho.



