SERIVISI ZABAYE NZIZA NYUMA Y’UKO IBIGO NDERABUZIMA BINE BIVUGURUWE

Mu rwego rwo kunoza no kwegereza ubuvuzi abaturage, Akarere ka Nyanza katashye ku mugaragaro ibigo nderabuzima bine byavuguruwe birimo icya Ntyazo, Nyabinyenga, Gahombo na Cyaratsi, biherereye mu mirenge ya Rwabicuma, Cyabakamyi, Kigoma na Ntyazo. Ibi bikorwa byarangiye bikanatahwa mu mwaka w’imihigo wa 2024–2025, bikaba byarahinduye byinshi ku mitangire ya serivisi z’ubuvuzi.

Abaturage bahabwa serivisi muri ibi bigo barashimira Leta n’Akarere ka Nyanza ku buryo ubuvuzi bubegerejwe kandi bufite ireme. Bagaragaza ko mbere bajyaga bagorwa no kugera kwa muganga bitewe n’ubuke bw’ibikorwaremezo n’ubushobozi buke bw’ibigo nderabuzima.

Mukamana Florida, utuye mu murenge wa Cyabakamyi, yagize ati:
"Twajyaga tujya kwivuza i Mucubira tuvuye hano i Nyabinyenga cyangwa tukajya I Rwabicuma kandi twagombaga gutonda umurongo amasaha menshi n’ahakorerwa ari hato kandi ukabona ko I Nyubako zidagije. Ubu aho tugeze, serivisi ziri hafi, abarwayi barakirwa vuba kandi bakakirirwa ahantu heza. Turashimira ubuyobozi burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wacu kuko budutekerezaho."

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, yavuze ko kuvugurura ibi bigo nderabuzima ari kimwe mu byihutirwaga kugira ngo abaturage babone serivisi z’ubuzima zinoze, anashimangira ko intego ari uko buri muturage abona serivisi nziza kandi akaziherwa ahantu heza kuko nabyo bimwongerera ikizere cyo kuhbaho. Yagize ati: “Ibi bigo byavuguruwe kugira ngo tugabanye tunoze isuku, dukemure ikibazo cy’aho abarwayi bacumbikirwa, n’ibura ry’ibikoresho. Turashishikariza abaturage kubibyaza umusaruro, bitabira kwivuza hakiri kare no kwishyura mituweri ku gihe.”

Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Ntyazo, Umurerwa Xavera, nawe yemeza ko kuvugurura iri vuriro byagize uruhare mu kongera ireme rya serivisi z’ubuvuzi batanga. Yagize ati: “Ubu dufite ibyumba byiza bishya kandi bifite isuku, aho kwakirira ababyeyi, n’ibikoresho byisumbuyeho. Ibyo byose bidufasha kwakira neza abarwayi no kubitaho ku buryo buboneye. Mbere twakoreraga mu nzu zishaje, serivisi zigtangirwa ahantu hashaje cyangwa se nyinshi zigatangirwa ahantu hamwe. Ubu ibintu bimeze neza nta rwitwazo”

Ibi bikorwa bijyanye n’imihigo y’Akarere ka Nyanza mu mibereho myiza cyane ubuzima, bikaba byitezweho kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kongera icyizere mu mitangire ya serivisi z’ubuvuzi.