RWABICUMA: HIZIRIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W'ABANTU BAFITE UBUMUGA

Tariki ya 3 Ukuboza 2023, mu murenge wa Rwabicuma, Akagari ka Mushirarungu hizihirijwe ku rwego rw'Akarere, Umunsi Mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga ku nsanganyamatsiko igira iti: "Dufatanye n'abantu bafite ubumuga, tugere ku ntego z'iterambere rirambye".

Ibi birori byitabiriwe n'abashyitsi batandukanye barimo Prezidante w'Inama Njyanama y'Akarere Madame Mukagatare, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Kayitesi Nadine Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga mu Karere, Uhagarariye HVP Gatagara, Ushinzwe ubuvugizi n'amategeko mu 'Ubumwe Nyarwanda bw'Abafite ubumuga bwo kutabona (RUB), Gikuriro Kuri Bose, inzego z'Umutekano zirimo Umuyobozi w'inkeragutabara mu Karere Maj. Frank Mugisha, Ubuyobozi bw'Umurenge n'Akagari n'abandi benshi. 

Mu kwizihiza uyu munsi, abafite ubumuga baremwe ndetse bahabwa n'inyunganirangingo. Gikuriro Kuri Bose yatanze imashini zidoda 5 na Matora 9. RUB yatanze inkoni zera  20, NCPD itanga imbago ku bantu 31 n'amagare 4 naho Umurenge wa Rwabicuma woroza Inka umuntu 1 ufite ubumuga muri gahunda ya Girinka Munyarwanda. Abafashe ijambo bose bashimye ubuyobozi bw'Igihugu cyacu budaheza bukiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza  yashimiye abafatanyabikorwa bose bafashije kuremera no guha inyunganirangingo abafite ubumuga. Yashimiye kandi ubuyobozi bw'Igihugu ku isonga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku kuzirikana no kwita ku burenganzira n'iterambere ry'abafite ubumuga. Yavuze kandi ko buri wese asabwa gukora ubuvugizi kugira ngo inzitizi abafite ubumuga bahura nazo zikurweho.

Ati: "Ni uruhare rwacu kuba ijwi ry'abafite ubumuga kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe no kubashyira muri gahunda zituma bakirigita ifaranga kuko bagaragaje ko bashobotse kandi bashoboye". Yongeye ho ko Akarere gatewe ishema n'uko abafite ubumuga bo mu Karere baharanira kudasigara inyuma bityo mu igenamigambi ryose bakaba bagomba kuzirikanwa.

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga byasojwe n'ubusabane n'umukino w'umupira w'amaguru w'abafite ubumuga (amputee football) wahuje ikipe y'Umurenge wa Busasamana n'uwa Kigoma

Inzego zitandukanye mu buyobozi bwa Leta ndetse n'abafatanyabikorwa biari bitabiriye ibirori

Abantu bafite ubumuga baturutse ahantu hatandukanye baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga 

Abafite ubumuga batanu bahawe imashini zidoda ngo bakomeze kwiteza imbere

Ku bufatanye na RUB hatanzwe inkoni zera 20 zifasha abafite ubumuga bwo kutabona 

Ku bufatanye na Gikuriro Kuri Bose, abantu 9 bafite ubumuga bahawe motora zibafasha mu mibereho yabo

Abaturage bo mu murenge wa rwabicuma bitabiriye uyu munsi bari benshi

Umuhuzabikorwa wa NCPD mu Karere ashimira ubuyobozi bw'Igihugu, Akarere n'abafatanyabikorwa baba hafi

Itorero ry'abafite ubumuga rya Rwabicuma ryasusurukije abitabiriye ibi birori

Ikipe z'abafite ubumuga muri Busasamana na Kigoma zakinnye umupire ubereye ijisho