ROYAL NYANZA RACE: ISIGANWA RY’AMAGARE RYATUMYE ABATURAGE B’AKARERE KA NYANZA BASOZA UMWAKA WA 2022 MU BYISHIMO
“Royal Nyanza Race” ni isiganwa ry’amagare ritegurwa n’AKarere ka Nyanza ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda “FERWACY”. Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza, iri siganwa ryabaga ku nshuro yaryo ya mbere aho ryegukanwe na Mugisha Moïse mu bagabo ndetse na Ingabire Diane mu bagore.
Iri siganwa risoza umwaka wa 2022 ni rimwe mu marushanwa yateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare. Rikaba ryaritabiriwe n’amakipe 18 arimo ay’abagore n’abagabo haba mu bakiri bato ndetse n’abakuze.
Mu makipe yaryitabiriye harimo 11 asanzwe ari abanyamuryango ba FERWACY, ane yatumiwe n’andi atatu akina amasiganwa yo ku rwego rwa Afurika ari yo Benediction Ignite, May Stars na ProTouch.
Abakinnyi bose bahagurukiye ku Ngoro y’Amateka y’Abami, bafata umuhanda wo ku Rwibutso rwa Nyanza- Ingoro y’Umurage wo Kwigira- Akarere- ILPD- Nyanza Visitor Center- Maranatha- Ku Kinamba (Kwa Eliot) – Rerumwana - Ku Bigega - Ku Kinamba (Kwa Eliot)- Mark Cables Factory – Agakiriro - Mugonzi (Kuri 40) - Nyanza Market - Kiristu Umwami-Mu Gakenyeri kwa Musinga - Mater Dei – Gatsintsino - Dayenu Hotel– Iposita – ILPD-Umurenge wa Busasamana no ku Iposita, hareshya n’ibilometero birindwi (7km).
Abagabo bakuru bazengurutse inshuro 15 ku ntera y’ibilometero 116,5. Nyuma yo kuzenguruka inshuro eshatu ni bwo Mugisha Moïse yacitse abarimo Muhoza Eric, Manizabayo Eric na Niyonkuru Samuel bari bayoboranye isiganwa. Mugisha wigeze akaba yakomeje kuyobora isiganwa ariko ubwo hari hasigaye kuzenguruka inshuro ebyiri, ibihe biragabanuka gusa ibi ntibyamubujije kuryegukana.
Uyu mukinnyi wa ProTouch yegukanye isiganwa akoresheje amasaha atatu, iminota 20 n’amasegonda atatu, akurikirwa na Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wa Benediction Ignite, amusize amasegonda atatu naho Iradukunda Étienne na we wa Benediction Ignite, yabaye uwa gatatu asizwe iminota ine n’amasegonda 29.
Nyuma yo gutsinda, Mugisha uri kwitegura Tour du Rwanda 2023 yavuze ko yagowe no kuzenguruka inshuro ebyiri za nyuma, byatumye Karadiyo ashaka kumushyikira. Yakomeje ahamya ko iri siganwa rifite ahantu haterera kandi ukagenda ukatakata ku buryo byamugoye cyane ariko ibi byashimishije abaturage b’Akarere ka Nyanza bari benshi ku mihanda bihera amaso uko banyuka igare.
Ati “Nyanza irazamutse, kuzenguruka inshuro ebyiri za nyuma byangoye ni yo mpamvu mwabonye Karadiyo yari agiye kumfata. Ibi biranyongerera icyizere ko no mu yandi masiganwa Imana nimfasha nzabyitwaramo neza.”
N’ubwo Mugisha Moise avuga ko byabagoye kubera utuzamuko twinship ndetse no kugenda bakatata amakorosi, abaturage bavuga ko ibi ari byo byatumye baryoherwa n’igare cyane. Niyirora Eulade utuye mu Kagari ka Kavumu, mu mudugudu wa Gihisi B ati: “ Turashimira abayobozi bacu batumye dusoza umwaka neza rwose, urabona ko aba basore n’inkumi bitoje pe! Baranyonga igare ukumirwa. Batumye twinjira muri 2023 mu birori kandi urabona ko twishimye cyane.”
Mu batarengeje imyaka 23, Tuyizeye Etienne yabaye uwa mbere, akurikirwa na Niyonkuru Samuel (wa kane ku rutonde rwose) ndetse na Habimana Jean Eric wa gatanu ku rutonde rw’abakinnyi 17 basoje muri 46 b’abagabo bakuru batangiye isiganwa.
Ingabire Diane waherukaga gutsindira i Musanze nk’uko byagenze no kuri Mugisha Moïse, ni we watsinze no mu bagore i Nyanza. Yabigezeho nyuma yo gukora intera y’ibilometero 94 mu masaha atatu, iminota 14 n’amasegonda 25, ahigitse Nirere Xaverine bagenderaga hamwe mu gice kinini cy’isiganwa aho yamusize amasegonda abiri gusa.
Mukashema Josiane ukinana na Ingabire muri Benediction Club ni we wabaye uwa gatatu asizwe iminota 16 n’amasegonda 46 naho Nzayisenga Valentine wa Canyon/Sram Team yo mu Budage (izerekezamo Ingabire mu 2023), aba uwa kane asizwe iminota 24 n’amasegonda 16.
Abakinnyi batatu barimo Tuyishime Jacqueline, Muhoza Josiane na Mukamuhire Irène ntibigeze basoza isiganwa. Abandi bakoze iyi ntera y’ibilometero 93 ni ingimbi, aho hatsinze Tuyizere Hashimu wa Les Amis Sportifs nyuma yo gukoresha amasaha atatu, umunota umwe n’amasegonda 15. Yakurikiwe na Mushinzimana Phocas [Nyabihu Cycling Team] yasize isegonda ndetse na Shyaka Janvier na we wasizwe isegonda.
Mu bangavu bazengurutse intera y’ibilometero 79, uwa mbere yabaye Iragena Charlotte wa Bugesera Cycling Team, akoresheje amasaha abiri, iminota 52 n’amasegonda atatu aho yakurikiwe na Umwamikazi Djazilla wa Les Amis Sportifs amusize amasegonda atandatu naho Uwera Aline wa Bugesera aza nyuma y’iminota ibiri n’amasegonda ane.
Aba bakinnyi ba Bugesera Cycling Team bakoranye kugira ngo batsinde Umwamikazi wari umaze kubigarurira dore ko yabatsindiye i Kibeho n’i Musanze mu masiganwa aheruka.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko iri siganwa ryagenze neza ku buryo rigiye kubatera imbaraga zo kuba ryajya ritegurwa kabiri mu mwaka.
Ati “Ni isiganwa ryagenze neza, abaturage bishimye, biragaragara ko bari barinyotewe. Biraduha imbaraga zo kugira ngo twongere gutegura andi marushanwa nk’aya. Turifuza ko ryazajya riba kabiri ku mwaka, tukarihuza n’ibindi bikorwa birimo igitaramo twita ‘I Nyanza Twataramye’.”
Ku ruhande rwa Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Murenzi Abdallah, we yavuze ko uyu mwaka wa 2022 usojwe neza kuko habaye amasiganwa menshi mu gihe gito. Ati “Tuwusoje neza kuko muri aya mezi atandatu asoza umwaka, twabashije gukora amasiganwa umunani hirya no hino mu gihugu. Muri uku kwezi kwa 12, dukoze amasiganwa atatu. Biratanga icyizere ko ubuzima bw’igare bugenda bumera neza kandi urabona ko abaturage banezerewe cyane hano i Nyanza.”
Isiganwa ry’amagare rya “Royal Nyanza Race” rikazongera kuba mu kwezi kwa Kanama 2023 ubwo hazaba hizihizwa umunsi w’umuganuro ndetse hakaba n’igitaramo kijyana nawo kimaze kumenywa no gukundwa n’abatari bake ari cyo “I Nyanza Twataramye”

Abasiganwa banyuraga mu mihanda myiza ya kaburimbo mu mujyi wa Nyanza

Abasiganwa bose biteguraga guhaguruka mu Rukari ku Ngoro y'Amateka y'Amabami

Abaturage banezezwaga n'uko amagare akata mu mihanda yo mu mujyi wa Nyanza

Abakobwa bitabiriye iri siganwa nabo bahaye ibyishimo abatuye i Nyanza

Abasiganwa bakata mu mujyi wa Nyanza imbere y'Ibitaro

Abantu benshi bari banyotewe n'igare baherukaga muri 2016

Ahagombaga gusorezwa abaturage bari bakubise buzuye
Umuyobozi w'Akarere Ntazinda Erasme n'Umuyobozi wa Ferwacy bakurikiranye iri siganwa kugeza risoje

Abatsinze bose bahembwe n'abayobozi batndukanye bari bitabiriye

Umuyobozi wa Ferwacy Murenzi Abdallah asuhuza Abanyenyanza

Umuyobozi w'AkarereNtazinda Erasme yifuza ko isiganwa ryajya riba nibura kabiri mu mwaka

Abasiganwa bishimiye ubwiza bw'imihanda y'Akarere ka Nyanza

Abasiganwa basohotse mu Ngoro y'Abami mu Rukari

Inzego zose zafatanyije n'abayobozi guhemba abitwaye neza