ABANA BASAGA 1000 BAHURIJWE MURI SIPORO IGAMIJE KUBAKA UBUMWE
Ku bufatanye na Ride For Unity, kuri Sitade y’Akarere ka Nyanza habereye ibikorwa bya siporo byahuje abana basaga 1000. Ni ibikorwa byitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Bwana Kamana Jean Marie, washimiye Ride For Unity uruhare rukomeye mu guteza imbere ubumwe, ubufatanye no gutoza urubyiruko indangagaciro nziza binyuze muri siporo.
Ibikorwa byaranze umunsi byari byinshi kandi byiganjemo siporo zinyuranye zirimo umupira w’amaguru n’amarushanwa yo gutera penaliti, kwiga no gutozwa gutwara igare, gusura ahantu ndangamurage mu Karere ku magare, imikino ya slack-line (kugendera ku mugozi), gusiga amarangi no gusokoza imisatsi, Jiu-Jitsu, Teqball, Woodball, imbyino Nyarwanda n’ibindi byinshi byashimishije abana.
Mu ijambo rye, Bwana Kamana Jean Marie yagize ati: “Twishimiye cyane ubwitabire bw’abana bacu kuko siporo si ukwishimisha gusa, ahubwo ni isomo ry’ubumwe, ubufatanye no gukura bafite indangagaciro zubaka umuryango nyarwanda. Turashimira Ride For Unity kuba umufatanyabikorwa udasanzwe mu guteza imbere uru rwego.”
Daniel, uhagarariye Ride For Unity, yashimye ubufatanye bw’Akarere ka Nyanza ndetse n’ubwitabire bw’abana, ashimangira ko siporo ari urufunguzo rukomeye mu kubaka umuryango uhamye. Yagize ati: “Siporo ni ururimi rwumvikana ku bana bose, ni ikibahuza kandi kikabatoza indangagaciro nk’ubumwe, ubufatanye n’umuco wo kubana neza. Turashimira Akarere ka Nyanza ku bufatanye ndetse n’abana bose bitabiriye uyu munsi w’ibyishimo.”




