PSF AKARERE KA NYANZA BASINYANYE AMASEZERANO Y’UBUFATANYE MU ITERAMBERE N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), basinyanye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka itanu agamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Ni igikorwa cyabereye kuri Hotel Heritage cyitabirwa na Visi Perezida wa PSF mu Ntara y’Amajyepfo, Madame Kayitesi Immaculée, wari uhagarariye PSF ku rwego rw’Intara.

Amasezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, na Perezida wa PSF mu Karere ka Nyanza, Madame Mukarurangwa Sophie. Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge basinyanye amasezerano y’ubufatanye na ba Perezida ba PSF mu mirenge hagamijwe gukorera hamwe mu bikorwa bizamura ubukungu bw’abaturage n’iterambere ry’Akarere muri rusange.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo Bwana Kajyambere Patrick yashimangiye ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera: yagize ati: “Turashimira PSF ku bufatanye budasanzwe. Aya masezerano y’imyaka itanu azafasha kongera umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu bw’abaturage, guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, no kunoza imibereho myiza y’abaturage ba Nyanza.”

Ku ruhande rwe, Perezida wa PSF mu Karere ka Nyanza, Madame Mukarurangwa Sophie, yavuze ko uru rugaga rw’abikorera ruzi neza uruhare rwarwo mu iterambere ry’Akarere: Ati: “Dufite icyerekezo cyo gukorana bya hafi n’Akarere mu gushyigikira imishinga y’abaturage, guteza imbere ubucuruzi n’inganda zoroheje, ndetse no guhanga amahirwe mashya y’akazi mu rubyiruko n’abagore. Aya masezerano ni umusingi ukomeye mu gusangira inshingano z’iterambere ry’Akarere ka Nyanza.”

Akarere ka Nyanza n’Urugaga rw’Abikorera biteze ko ubu bufatanye buzatanga umusaruro ugaragara mu myaka itanu iri imbere binyuze mu gushyira mu bikorwa imishinga y’ishoramari n’iterambere rigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.