NYAGISOZI–KIRAMBI: BAHIZE GUKORESHA NEZA INKUNGA BAHABWA, BAKARANDURA UBUKENE BURUNDU
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda ya Give Directly mu Kagari ka Kirambi, Umurenge wa Nyagisozi, abaturage bahize gukoresha neza inkunga bagenewe, kugira ngo barandure burundu ubukene n’imbogamizi zibangamira imibereho myiza yabo. Ni igikorwa cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, itsinda rya Give Directly, abayobozi b’inzego z’ibanze, ndetse n’abaturage baje ku bwinshi baturutse mu midugudu yose igize aka kagari.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, wari kumwe na Madamu Kayitesi Nadine, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ndetse n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, agaragaza ko iyi gahunda izatanga icyerekezo gishya ku iterambere ry’umuturage.
Mu butumwa bwatanzwe n’uhagarariye Give Directly, yagaragaje ko iyi gahunda igamije gufasha abaturage gutera imbere binyuze mu kubagezaho inkunga y’amafaranga mu buryo butaziguye, anashimangira ko iyi nkunga ari impano yatekerejwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kugira ngo igere ku baturage batishoboye kandi igire icyo ihindura ku buzima bwabo. Yagize ati: “Iyi nkunga ni icyizere igihugu kibageneye. Ntigomba gusesagurwa cyangwa gukoreshwa mu buryo bw’ingeso mbi. Mugire igenamigambi, mushore mu bikorwa birambye bizabafasha kwigira.”
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, yashimiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuri iyi gahunda, anasaba abaturage kuyifata nk’inzira yo kwigira, aho yavuze ati: “Aya mafaranga ni igikoresho gikomeye mu nzira yo kwikura mu bukene. Gushyira imbere ubupfura, ubunyangamugayo no kugira icyerekezo bizatuma iyi nkunga ibabera intangiriro y’ubuzima bushya. Nimuhitemo kuba intwari z’impinduka mu miryango yanyu.”
Yanasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu ngo, ubusinzi, no gutinyuka kugargaza hakiri kare ugira ibyo abashukisha cyangwa abashora mu ngeso mbi agamije kubatwara amafaranga.
Madamu Kayitesi Nadine yibukije ko iyi nkunga ikwiye kubyazwa umusaruro w’umurava n’ubushishozi. yagize ati: “Turifuza kubona abaturage batangira ubucuruzi, ubworozi, n’ibindi bikorwa bibateza imbere. Ntihakagire n’umwe usigara inyuma.”
Mukamana Devota, umwe mu baturage bo muri Kirambi, yagargaje ibyishimo bye. Ati: “Aya mafaranga ni amahirwe akomeye ku buzima bwanjye. Nzayashora mu bucuruzi bw’imboga maze mpite mva mu bwigunge. Ndashimira Perezida Paul Kagame wadutekerejeho.”
Iki gikorwa cyaranzwe n’ubwitabire bwinshi, abaturage bagaragaza kugira icyizere gishyashya no gucya mu maso. Abaturage basezeranyije abayobozi ko batazatesha agaciro amahirwe bahawe, ahubwo bazayakoresha neza kugira ngo ejo habo n’ah’abana babo habe heza kurushaho.



