NI NGOMBWA KO ABATURAGE BAMENYA SERIVISI ZA RFI — VISI MEYA KAYITESI NADINE

Ikigo cy’Igihugu cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bwa gihanga (Rwanda Forensic Institute – RFI) cyatangije ubukangurambaga mu Karere ka Nyanza bugamije gusobanurira abaturage n’inzego z’ubuyobozi imikorere n’akamaro k’iki kigo mu gutanga ubutabera bushingiye ku bimenyetso bifatika.

Iki gikorwa cyabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyanza, cyitabirwa n’abayobozi b’inzego zitandukanye barimo Dr. Karangwa Charles, Umuyobozi Mukuru wa RFI, n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Kayitesi Nadine, hamwe n’abahagarariye inzego z’umutekano, ubuyobozi bw’imirenge, urubyiruko n’abafatanyabikorwa b’Akarere.

Mu biganiro byatanzwe, Dr. Karangwa Charles yasobanuye ko RFI ifite inshingano zo gukora isesengura ry’ibimenyetso bifasha mu iperereza n’itangwa ry’ubutabera, harimo isesengura ry’ibimenyetso by’amaraso, ibikumwe, inyandiko, amajwi, amafoto n’ibindi. Yagaragaje ko gukorana n’abaturage no gusobanurirwa imikorere y’iki kigo ari ingenzi mu gukumira amakosa mu manza no kurushaho kongera icyizere mu butabera.

Mu butumwa bwe, Madamu Kayitesi Nadine yashimangiye ko ari ingenzi ko abaturage basobanukirwa serivisi zitangwa na RFI kugira ngo bazifashishe igihe bahuye n’ibibazo bijyanye n’ubutabera. Yagize ati:

“Ni ngombwa ko abaturage bamenya serivisi za RFI kugira ngo zibarinde guharanira ubutabera bushingiye ku magambo gusa. Ubutabera bushingiye ku bimenyetso ni bwo bwubaka icyizere mu baturage kandi bukarinda amakosa ashobora kubangamira uburenganzira bwabo.”

Yakomeje ashimira RFI ku bikorwa byayo bigamije kwimakaza ubutabera bunoze, anizeza ko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buzakorana na bo bya hafi mu gusakaza amakuru no gusobanurira abaturage uburyo bwo gukoresha serivisi z’iki kigo.

Abitabiriye ubukangurambaga basabwe kuba abajyanama n’abanyamaboko mu kugeza ubutumwa kuri bagenzi babo, kugira ngo abaturage bose bamenye ko serivisi za RFI zibafasha kubona ubutabera buboneye kandi bushingiye ku bimenyetso bifatika.