Muri Paruwasi ya Nyamiyaga hosojwe urugendo rw’isanamitima ku bantu 120

Kuwa Gatanu itariki ya 19 Nyakanga 2019, Mu Murenge wa Muyira muri Paruwasi ya Nyamiyaga hasojwe icyiciro cya mbere cy’Urugendo rw’isanamitima k'ubumwe n’ubwiyunge. Iyi gahunda y’urugendo rw’isanamitima k'ubumwe n’ubwiyunge igamije gufasha Abanyarwanda gukira ibikomere by’amateka n’ihungabana, kuvugisha ukuri ku byabaye, gusaba imbabazi no kuzitanga no kwimakaza ubusabane n’Ubufatanye.

Muri Paruwasi ya Nyamiyaga, urugendo rw’isanamitima k'ubumwe n’ubwiyunge  rwakozwe mu gihe kingana n’umwaka, aho abarwitabiriye  bahabwaga  amasomo inshuro ebyiri buri  cyumweru ku buryo buhoraho. Bimwe mubyo bigishijwe harimo amateka y’u Rwanda n’isano ihuje abanyarwanda, akamaro ko kuvugisha ukuri no gusaba imbabazi, bashishikarijwe kwerekana imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kugirango ishyingurwe, bashishikarizwa kwishyura imitungo yasenywe muri Jenoside. Bigishijwe kandi akamaro ko kubana neza no gukorera hamwe.

                                                   Abayobozi bari bitabiriye uyu muhango

Mu gusoza  icyiciro cya mbere cy’uru rugendo, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Erasme Ntazinda yagaragaje ibyo rwagezeho  harimo ko  abagize uruhare muri Jenoside bitabiriye uru rugendo  basobanukiwe uruhare rwabo mu bumwe n’ubwiyunge,  bemeye  ibyaha  bakoze  basaba imbabazi abo babikoreye  babikuye ku mutima, biyemeje gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye, biyemeje no  gukangurira abandi  kwitabira gahunda y’urugendo rw’isanamitima  no kurwanya  ingengabitekerezo  ya  Jenoside. Ku barokotse, batanze imbabazi barabohoka bakira zimwe mu ngaruka   bari bamaranye igihe kirekire harimo nk’Uburwayi bw’Umutwe budakira, igifu n’izindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bwana Fidèle Ndayisaba, mu ijambo nyamukuru ryo gusoza iki cyiciro yashimiye imirimo myiza yakorewe muri Paruwasi ya Nyamiyaga mu rugendo rw’isanamitima k’ubumwe n’ubwiyunge. Yashimangiye ko Jenoside yahagaritswe mu Gihugu kandi ko buri mu Nyarwanda afite ubushobozi bwo gutsinda no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu mutima, agaharanira ko itazongera kuba ukundi. Yahaye umukoro abarangije iki cyiciro cya mbere cy’urugendo rw’isanamitima  k’ubumwe n’ubwiyunge wo kuba urumuri rw’abandi igihe cyose ʺmwebwe murangije uru rugendo mufite inshingano yo  kubwiza ukuri abakiri batoya  kugirango bakurane imyumvire myiza yo guteza imbere  no guharanira ubumwe bw’Abanyarwandaʺ.

Uru  rugendo rw’isanamitima  k'ubumwe n’ubwiyunge rwasojwe n’abantu ijana na makumyabiri harimo mirongo itatu (30) bakoze Jenoside na mirongo icyenda (90) barokotse Jenoside.  Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wageneye abarangije uru rugendo impano ya Bibiliya zizabafasha mu migenzereze yabo ya buri munsi gushingira ku ijambo ry’Imana, naho “Internaltional Alert” yagabiye  inka  y’Ubumwe  imiryango ibiri mu basoje uru rugendo ifite amikoro make.