Mukingo: Habaye imurikabikorwa
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kamena 2019 Mu murenge wa Mukingo habereye imurikabikorwa ryitabirwa nabaturage benshi ndetse n'abafatanyabikorwa bahakorera barimo HVP Gatagara, Action aid, FVA, FXB, amakoperative 8, Sacco n'Irembo. Muri iri murikabikorwa abaturage bakaba basobanuriwe serivisi bahabwa ndetse abafite ibibazo birakemurwa.
Habayemo ubukangurambaga kuri Mitiwere, kurwanya Inda zitateganyijwe, kwirinda agakoko gatera sida, kuboneza urubyaro, isuku n'ibindi. Habaye kandi igikorwa cyo gusobanura imihigo no kumurika iyarangiye,harimo no gutanga certificate kubarangije kwiga gusoma no kwandika,
Gahunda yasojwe n'umupira no guhemba abitwaye neza mu ndirimbo n'imivugo ku mihigo. Ibyo bikorwa byose byasojwe nubusabane hagati yabayobozi nabaturage.