"MUBE UMUSEMBURO W'IMPINDUKA"— KAJYAMBERE PATRICK ABWIRA ABASOJE ITORERO RY'ABAFUNGUWE BARANGIJE IBIHANO KURI JENOSIDE
Mu kigo cya Hanika TSS giherereye mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, hasojwe ku mugaragaro Itorero ryahuje abantu 159, bose barangije ibihano byahawe n’inkiko nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aba bose bafunguwe kuva mu mwaka wa 2018, bakaba baturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Nyanza.
Iri torero ryari rifite intego yo kubafasha kurushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu rugendo rw’ubumwe, ubwiyunge, no kwiyubaka, ari na ko barandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bagafata iya mbere mu bikorwa bigamije iterambere rirambye ry’igihugu.
Mu gusoza iri torero, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, yasabye abaryitabiriye kuzaba intangarugero aho batuye. Yagize ati:
“Turabashimira ko mwitabiriye Itorero, kandi dufitiye icyizere ko imihigo mwiyemeje muzayesa. Ubu ni ubutumwa bukomeye mu rugendo rwo kwiyubaka no kongera kwinjira mu muryango nyarwanda nk’abantu bafite icyo basigira abandi. Ntimukabe abasigaye inyuma, ahubwo mube umusemburo w’impinduka.”
Abasoje Itorero biyemeje ibikorwa by’ingirakamaro bigamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, birimo:
Gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho batuye no mu miryango yabo.
Gusaba imbabazi imiryango bahemukiye no gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro.
Gushinga no kwitabira amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa mu midugudu yabo.
Kwigisha abataritabiriye amasomo bahawe mu Itorero, cyane cyane urubyiruko, hifashishijwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Gutanga amakuru kucyo ari cyo cyose cyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Kwigisha urubyiruko ububi bwa Jenoside n’ingaruka mbi zayo.
Kwitabira gahunda za Leta no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, hasigasirwa ibimaze kugerwaho.
Iri torero ryatanze umwanya wo kungurana ibitekerezo, kwisuzuma no gufata ingamba nshya zishingiye ku kwiyubaka no kwiyemeza kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu. Rinasiga ubutumwa bukomeye bwo guhindura amateka mabi akomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kubaka u Rwanda rwunze ubumwe, rutekanye kandi rufite indangagaciro zirambye.



