MINISITIRI W’UBUREZI YASOJE UMWIHERERO W’ABAYOBOZI B’UBUREZI

Guhera tariki ya 16 kugeza ku ya 17 Gashyantare 2023, muri Kaminuza ya UNILAK, Ishami rya Nyanza habereye umwiherero w'iminsi ibiri ku bayobozi b'Uburezi mu Karere ka Nyanza ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uburezi n'uburere bubereye u Rwanda”. Uyu mwiherero witabiriwe n'abagize Komisiyo y'Imibereho myiza mu Nama Njyanama y'Akarere, Abafatanyabikorwa mu burezi, abashinzwe uburezi mu madini n'amatorero, abayobozi b'Ibigo by'amashuri ndetse n'abayobozi bashinze amasomo mu bigo by'amashuri.

Ni umwiherero wafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice, usozwa na Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya Valentine. Mu kiganiro yahaye abitabiriye, Guverineri Kayitesi yagaragaje ko kuzamura ireme ry'uburezi bushingiye ku ndangagaciro na kirazira ari bwo buryo bufatika bwo kugera ku iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza birambye.

Asoza uyu mwiherero, Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya yasabye abayobozi b'ibigo guhinduka imiryango y'abana kuko igihe kinini bakimara ku ishuri kandi ntibigarukire aho ahubwo bakanababera urugero. Yagize ati: "Dukwiriye kuba Nkore neza bandebereho, tugaragaza indangagaciro zikwiriye umurezi".

 

Muri uyu mwiherero hahembwe amashuri y’indashyikirwa arimo Saint Joseph mu mashuri abanza gigenga, GS Nyanza B mu mashuri abanza ya Leta, GS Gitovu-Busoro mu cyiciro rusange, Collège du Christ Roi mu bumenyi rusange na Nyanza TSS yahembwe mu mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro. Uyu mwiherero ukaba warafatiwemo imyanzuro itandukanye yo kuzamura ireme ry’uburezi hatirengagijwe n’uburere.

Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine ni we wasoje uyu mwiherero

Ibigo byabaye indashyikirwa mu mitsindishirije barahembwe

Bafashe imyanzuro izafasha kuzamura ireme ry'uburezi ariko bushingiye ku burere

Guverineri Kayitesi Alice yabasabye gutanga uburezi bushingiye ku ndangagaciro na kirazira