MINISITIRI W'INGANDA N'UBUCURUZI YASUYE INGANDA ZO MU KARERE ABIZEZA UBUFATANYE

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, tariki ya 3 Werurwe 2023 yasuye Akarere ka Nyanza mu rwego rwo kureba uko inganda zikorera mu aka Karere zihagaze ibibazo zifite n’icyakorwa ngo zirusheho kunoza imikorere. Mu nganda yasuye harimo uruganda rwa Mark Cables rukora insinga z'amashanyarazi rukaba ruherereye mu murenge wa Busasamana, Akagari ka Kavumu, Umudugudu wa Gihisi B. Minisitiri yatemberejwe uru ruganda bamwereka uko bakora abashimira ko bateza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse abizeza ubufatanye kugira ngo bakomeze gukora neza.

Nyuma yo gusura Uruganda rukora insinga, Minisitiri Ngabitsinze yasuye uruganda ruzakora imyenda rw'abashoramari b'i Nyanza bibumbiye muri "Nyanza Investment Group-NIG". Uru ruganda na rwo rukaba ruri muri aka gace mu Gakiriro gashya ka Nyanza. Ni uruganda ruri hafi gutangira kuko imashini zamaze kugeramo. Minisitiri nabo yabagiriye inama zizabafasha gutangira no gukora neza bareba ku isoko ndetse n’abakozi. Uru ruganda ubu rufite ubushobozi bwo gukora imyenda iri hagati ya 1000-1500 bigendanye n’ubushobozi bw’imashini bafite.

Minisitiri n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza basuye uruganda rwa Nyanza Milk rutunganya umusaruro w’amata rukaba rufite ubushobozi bwo kwakira no gutunganya amata angana na litiro 20,000 ku munsi ndetse rukaba rwaratanze akazi ku bakozi 69. Baganiriye kuri gahunda yo kurwagura kugira rubashe kwakira umukamo wisumbuyeho, ari nako ruteza imbere abaturage bakorana narwo.

Asoza uruzinduko rwe mu Karere ka Nyanza, Minisitiri Ngabitsinze yasuye uruganda rwa Zirakamwa Meza Dairy rutunganya ibikomoka ku mata, rukaba rwakira litiro ibihumbi 5 ku munsi. Minisitiri yashimye ibikorwa by’uru ruganda arusaba kongera ingano y’ibyo rukora.

Minisitiri n'abayobozi basuye uruganda rwa "Mark Cables" rukora insinga z'amashanyarazi

Minisitiri Ngabitsinze n'abayobozi basura uruganda rwa NIG rugiye gutangira gukora imyenda

Kuri Nyanza Milk Industries yabashimiye uko bafasha aborozi kubona isoko ry'amata