MINISITIRI W’IBIDUKIKIJE YATANGIJE IKORESHWA N’IKWIRAKWIZWA RYA GAZ MU BIGO BY’AMASHURI
Tariki ya 03 Gicurasi 2023, Minisitiri w'Ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d'Arc ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA), Madamu Kabera Juliet, Umuyobozi Mukuru muri muri Minisiteri y’Uburezi Madame Rose Baguma, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Intara y'Amajyepfo Bwana Bikomo Alfred, Umuyobozi wa SP n'abandi bayobozi batandukanye barimo abagize inzego z'umutekano bitabiriye gahunda yo gutangiza ku mugaragaro ikwirakwizwa n'ikoreshwa rya Gaz mu bigo by'amashuri mu turere dukorera mo umushinga wa Green Amayaga. Igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyanza ku rwego rw'Igihugu.
Gahunda yatangiye basura ibigo byatangirijwemo iyi gahunda birimo ESPANYA, Koleji ya Kristu Umwami na GS Mater Dei aho barebye uko Gaz zikoreshwa ndetse bumva n'ubuhamya bw'abayobozi b'ibigo bavuze ko iyi gahunda yagabanyije ku buryo bugaragara ikigero cy'inkwi n'igihe byakoreshwaga mu guteka. Bakaba bagaragaje icyifuzo cy'uko byakwira hose kandi amasafuriya yazo (mivero) akaba manini kandi akomeye ku buryo bashobora gutekamo no gutegura amafunguro atandukanye.
Abafashe ijambo bose barimo Umuyobozi w'Akarere, DG wa REMA, Umuyobozi wa SP bagaragaje akamaro izi zizagira mu rwego rwo kurengera ibidukikije, kugabanya ikiguzi cy'inkwi, igihe n'abakozi bakoreshwaga mu gutegura amafunguro y'abanyeshuri. Umuyobozi w'Akarere yashimiye iyi gahunda avuga ko bazakomeza kuyigira iyabo kandi bagaharanira kuba ku isonga mu gukoresha gaz no kurengera ibidukikije.
Mu ijambo ry'umushyitsi mukuru, Minisitiri w'Ibidukikije yashimye iyi gahunda ndetse yibutsa abantu ko hari abanyarwanda baraye babuze ubuzima kubera imvura nyinshi yateye imyuzure n'inkangu byose bifitanye isano n'ibidukikijw bitabingabuzwe neza, asaba abari aho gufata umunota wo kubibuka. Yasabye abari aho kurinda no kurengera amashyamba bagabanya inkwi bakoresha ndetse abasobanurira uko bateka ibishyimbo bakoresheje igihe gito yaba kuri gaz cyangwa n'ahandi.
Yagize ati: "Abantu benshi bazi ko ibishyimbo byatetswe amasaha arenga atanu ari byo biryoha nyamara ushobora kubiteka mu minota mirongo itatu ugakoresha igihe gito n'ibicanwa bikeya. Ufata ibishyimbo ukabiraza mu mazi abirengeye, mu gitondo ukabiteka muri ya mazi kandi nta na kimwe bihindukaho rwose yaba mu buryohe kuko ya mazi uba utayamininnye. Muzabigerageze murebe pe ntabwo dukwiye guhora mu byakera tuba dukwiye kugerageza ibintu bitandukanye."
Green amayaga ni umushinga mugari Igihugu cy'u Rwanda cyashyizemo imbaraga ugamije kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw' ibinyabuzima biherereye mu gice cy'Amayaga Intara y’Amajyepfo mu turere tune aritwo Gisagara, Nyanza, Kamonyi na Ruhango. Muri uyu mushinga hibandwa ku gutera ibiti ku misozi ihanamye, kubungabuna imigeze no kubungabunga ishyamba rya kimeza ryaKkibirizi mu Karere ka Nyanza. Iyi gahunda yo gukwirakwiza gaz mu mashuri ikazagabanya mu buryo bugaragara inkwi zakoreshwaga mu gutegura amafunguro y'abanyeshuri kandi binagabanye igihe byatwaraga.
Minisitiri Dr Mujawamariya n'abandi bayobozi muri ESPANYA bagaragarijwe uko gaz yagabanyije igiciro cy'ibicanwa
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa bahuriye muri GS Mater Dei Nyanza
Minisitiri w'Ibidukikije atangiza ku mugaragaro gahunda yo gukoresha gaz mu mashuri
Umuyobozi w'Akarere ageza ijambo ku bitabiriye gahunda yo gutangiza ikoreshwa rya gaz mu mashuri
Umuyobozi wa Koleji Kiristu Umwami asobanura uko gaz yabafashije kugabanya ikiguzi cyo gutegura amafunguro
Abayobozi b'ibigo by'amashuri bavuga ko ikiguzi n'ubwinshi bw'inkwi zakoreshwaga byagabanutse bifatika