MINISITIRI WA SIPORO YASUYE AKARERE HAGANIRWA KU MUSHINGA WA STADE NYANZA
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kanama 2020, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Bwana Shema Maboko Didier, basuye ahateganywa kubakwa stade mu Karere ka Nyanza.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri Munyangaju n’Umunyamabanga uhoraho, Shema Maboko Didier, bagiranye ibiganiro n’abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, n’abayobora izindi nzego zako barimo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushhinzwe ubukungu Kajyambere Patrick, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange Nkurunziza Enock amwe n’inzego z’umutekano.
Minisiteri ya Siporo yasuye Akarere ka Nyanza mu rwego rwo kuganira ku iterambere rya siporo muri aka Karere no ku mushinga wo kubaka Stade ya Nyanza abatuye aka Karere bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2010. Uretse uyu mushinga wo kubaka stade, haganiriwe kandi mushinga wo kubaka Umujyi w’Imyidagaduro i Nyanza (Olympic City) arawushima.
Minisitiri yasabye ko ibyo bikorwa remezo byose byashyirwa muri gahunda ariko icy’ibanze kikaba kubaka sitade yemewe n’Umukuru w’Igihugu. Nyuma yaho basuye Sitade ya Nyanza ndetse n’Ikibuga cya Mushirarungu mu rwego rwo kureba ahakwiriye kubakwa sitade ya Nyanza ijyanye n’igihe. Hakaba hashyizweho itsinda rihuriweho rigomba kugaragaza site sitade izubakwaho bitarenze ibyumweru 2 kandi n’inyigo yayo ikihutishwa ku buryo bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2020 byose byaba byarangiye hagatanira gushakwa ingengo y’imari.

Basuye Sitade ya Nyanza yubatswe mu 1940

Minisitiri Munyangaju hamwe na Mayor Ntazinda

Abayobozi batandukanye bitabiriye gahunda yo kubaka Sitade ya Nyanza

Banagiye ku kibuga cya Mushirarungu