Minisitiri w’Uburezi yifatanyije n’abaturage muri gahunda idasanzwe yo kubaka ibyumba by’amashuri

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020 mu Gihugu hose hatangijwe gahunda idasanzwe yo kubaka ibyumba by’amashuri n’ubwiherero bihagije hagamijwe kugabanya ingendo ndende abanyeshuri bakora bajya ku ishuri, ubucucike mu mashuri ndetse no kugabanya umubare w’abana bata ishuri. Ibi bikazatuma ireme ry’uburezi rizamuka kandi bikazihutisha gahunda yo gutuma u Rwanda ruba Igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine akaba yifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Nyanza muri iyi gahunda atangiza igikorwa yo kubaka ibyumba by'amashuri 350 n'ubwiherero 520 muri gahunda ya Leta yo kwishakamo ibisubizo. Ni igikorwa cyabereye ku rwunge rw’Amashuri ku Rwesero mu mu murenge wa Busasamana. Aha h hakazubakwa ibyumba 10 n'ubwiherero 12. Hakaba hubatswe imisingi y’ibyumba byose uko ari 10 ndetse banatangira gucukura umwobo w’ubwiherero.

Avuga kuri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme yavuze ko Akarere ka Nyanza kizeye ko iki gikorwa kizagenda neza kuko abaturage bakigize icyabo kandi bakaba banejejwe n’uko abana babo batazongera gukora ingendo ndende aho byabaviragamo guta ishuri ndetse no gusiba bya hato na hato. Yagize ati: “Twagiranye amasezerano y'ubufatanye n'ibigo bitandukanye ndetse abaturage igikorwa barakishimiye kandi bakigize icyabo. Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika udahwema gushakira abanyarwanda ibibateza imbere kandi twese tuzi ko uburezi bufite ireme ariwo musingi w’Iterambere”

Ibi kandi byanagarutsweho n’Uhagarariye inteko y'ababyeyi barerera kuri GS Rwesero nawe washimiye nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ko akunda abaturage kandi akabazirikana. Ati: “Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Lata y'u Rwanda kuri gahunda nziza yo guca ubucucike ndetse n'ikibazo cy'abana bata ishuri. Nk’ababyeyi mpagarariye ntituzatezuka ku bufatanye kandi igisabwa cyose kugira ngo ibi byumba byuzure kandi byuzurire igihe tuzagikora”

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru, Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya akaba n’imboni y’Akarere ka Nyanza by’umwihariko, yasabye ababyeyi gukundisha abana ishuri no kuribashishikariza. Yagize ati: “Iki gikorwa kigamije kongera ubwitabire mu mashuri no kugabanya ubucucike mu byiciro byose kandi hakagabanywa ingendo ndende abana bakora bajya ku ishuri.Ndasaba ababyeyi bose gushishikariza abana kongera kwitabira ishuri. Abanyarwanda twese dufatanye kandi tuzabyungukiramo kuko icyerekezo cyacu ni ubukungu bushingiye ku bumenyi gusa nanone mubyo dukora byose twibuke kwirinda COVID19”

Minisitiri yanasuye kandi ahari kubakwa inganda 2 harimo uruzakora amakaro n’urw’insinga z’amashanyarazi ndetse n’agakiriro kagezweho mu mujyi wa Nyanza ashima uko imishinga iri gushyirwa mu bikorwa asaba ko hakomeza gushyirwamo imbaraga byose bikazagenda nk'uko byateganijwe by’umwi.

Minisitiri w'Uburezi ashyira ibuye ryifatiza ahazubakwa ibyumba by'amashuri