MINISITIRI INGABIRE PAULA, YASHIMYE UKO IGIKORWA CY’INDANGAMUNTU Y’IKORANABUHANGA KIRI KUGENDA
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Madamu Ingabire Paula, yasuye Akarere ka Nyanza by’umwihariko site y’Akagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, mu rwego rwo gukurikirana no gusuzuma uko igikorwa cyo gukosora imyirondoro, gufata ibimenyetso no gufotorwa ku ndangamuntu y’ikoranabuhanga kiri kugenda. Muri uru ruzinduko, Minisitiri yashimye intambwe imaze guterwa n’uburyo iki gikorwa kiri gushyirwa mu bikorwa neza, agaragaza ko kiri ku murongo wa politiki ya Leta yo kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Bwana Patrick Kajyambere, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Indangamuntu, Madamu Josephine Mukesha, ndetse n’abandi bayobozi batandukanye. Minisitiri yaganiriye n’abaturage bitabiriyeiyi gahunda, abashishikariza gukomeza kuyitabira ku bwinshi no gutanga amakuru yizewe kandi yuzuye, agaragaza ko indangamuntu y’ikoranabuhanga ari inkingi ya serivisi za Leta zihuse, zinoze kandi zifite ireme.
Umuyobozi Mukuru wa NIDA n’Umuyobozi w’Akarere basuye site ya Gatagara mu Murenge wa Mukingo, aho Madamu Mukesha ubwe yafashije mu gufata ibimenyetso by’abaturage. Iki gikorwa cyashimishije cyane abaturage, kigaragazako ubuyobozi bubegereye kandi bushyira umuturage ku isonga.
Igikorwa cy’indangamuntu y’ikoranabuhanga kigamije kunoza serivisi z’imyirondoro, kwihutisha imitangire ya serivisi za Leta no guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.


