MENYA BYINSHI KU MAVUGURURA Y’IKIGO GITANGA AMAKURU Y'UBUKERARUGENDO MURI NYANZA

Amavugurura y’Ikigo gitanga amakuru ku bukerarugendo mu Karere ka Nyanza ageze ahashimishije. Ni mu rwego rwo kugiha isura nshya hagamijwe kunoza serivisi zihabwa ba mukerarugendo no kubafasha kurushaho gusobanukirwa amateka n’umuco biranga Akarere. Imurika ryo muri iki kigo ryatunganijwe mu buryo bugezweho, rishyirwamo amakuru n’amashusho asobanura amateka y’Ubwami bw’u Rwanda, imigenzo ya Kinyarwanda n’ahantu nyaburanga hasurwa i Nyanza. Ibi byitezweho kongera ubumenyi ku basura akarere no kubashishikariza gusura ibindi byiza nyaburanga bihari.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza ubunararibonye bw’abasura, hari na coffee shop iri hafi gufungura imiryango, izajya ifasha ba mukerarugendo n’abagana iki kigo kubona aho baruhukira bafatira icyo kunywa cyangwa kurya byoroheje. Iyi serivisi iziyongera ku zisanzwe zihari, itume iki kigo kirushaho kuba ahantu nyaburanga ho kuruhukira no kuganirira ku mateka n’umuco by’u Rwanda, bityo byongere igihe abasura bamara mu Karere.

Ikindi gishya cyatekerejweho ni amagare yo gutemberaho azajya afasha abasura akarere gusura ahantu hatandukanye mu buryo bworoshye kandi bubungabunga ibidukikije. Ibi byose bigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco n’amateka, kongera umubare w’abasura Akarere ka Nyanza no guteza imbere ubukungu bwako binyuze muri serivisi zinoze kandi zijyanye n’igihe.