LENIMA HOTEL YASHIMIWE UMUSANZU WAYO MU KWIGISHA NO GUTANGA AKAZI KU RUBYIRUKO
Tariki 14 Ugushyingo 2025, ku mugoroba wo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 20 basoje amezi atatu y’amahugurwa mu bijyanye no gutanga serivisi z’amafunguro n’ibinyobwa (Food & Beverage Services), Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’agateganyo, Bwana Kajyambere Patrick, yashimiye bikomeye Hotel Lenima izwi nka Heritage ku ruhare rugaragara igira mu kurwanya ubushomeri no guteza imbere ubumenyi-ngiro mu rubyiruko.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Hotel Lenima na Rwanda TVET Board, agamije gutanga ubumenyi bunoze no kongerera urubyiruko ubushobozi bwo kubona akazi no kwihangira umurimo. By’umwihariko, muri aba banyeshuri 20 bahawe impamyabushobozi, 13 bahise bahabwa akazi muri Hotel Lenima ku masezerano y’umwaka umwe ashobora kongerwa, ibintu byashimwe n’abitabiriye uyu muhango barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana n’ababyeyi b’abarangije amahugurwa.
Mu butumwa bwe, Bwana Kajyambere Patrick yashimangiye ko ibikorwa nk’ibi bigaragaraza uruhare rw’inzego zitandukanye mu guteza imbere iterambere ry’Akarere. Yagize ati: “Dushimira Lenima Hotel kuba intangarugero mu kwigisha no guha urubyiruko amahirwe yo kubona akazi. Ibi ni ibikorwa bifasha Akarere kurwanya ubushomeri no guteza imbere serivisi z’ubukerarugendo n’amahoteri muri rusange.”
Yasabye ko ubu bufatanye bwakomeza no kwagurwa kugira ngo urubyiruko rwinshi rukomeze kubona amahirwe yo kwiga no gukora, bityo Akarere karusheho gutera imbere mu buryo burambye.



