KWIBUKA31: HIBUTSWE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU MURENGE WA KIGOMA
Tariki ya 13 Mata 2025, mu Murenge wa Kigoma habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi. Umushyitsi mukuru yari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon. MAZIMPAKA Jean Claude, wakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana NTAZINDA Erasme.
Igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo Ingabo z’Igihugu, Polisi, DASSO, abagize Inama Njyanama y’Akarere, abahagarariye amadini n’amatorero, abafatanyabikorwa, abarokotse Jenoside, urubyiruko n’abaturage b’ingeri zitandukanye.
Ibikorwa byaranze uwo munsi birimo gushyira indabo no kunamira inzirakarengane zishyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinyogoto, aho hanatanzwe ubutumwa bwo gukomeza gufata mu mugongo abarokotse no kwigira ku mateka mabi igihugu cyanyuzemo.
Mu ijambo ry’Ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Bwana NTAZINDA Erasme, yagaragaje akamaro ko kwibuka, ashimangira ko ari igihe cyo kongera kwiyemeza kurinda ubumwe bw’Abanyarwanda. Yagize ati:
"Kwibuka si ukugaruka ku mateka y’agahinda gusa, ahubwo ni umwanya wo kongera kwiyemeza kubaka u Rwanda twifuza – igihugu gishingiye ku bumwe, ukuri n’icyizere. Duharanire ko Jenoside itazongera kubaho ukund,i turwanye ingengabitekerezo yayo twubake ubumwe bw'Abanyarwanda."
Mu kiganiro cyatanzwe na Pasteur TWAGIRAYEZU Theogene, yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza uburyo ubuyobozi bubi bwayiteguye binyuze mu nyigisho z’urwango, amacakubiri no gucamo Abanyarwanda ibice. Yashoje asaba buri wese kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rudahezanya.
Hatanzwe kandi ubuhamya bukomeye ku byabaye muri Jenoside, bunagaragaza urugendo rw’ubwiyunge n’iterambere igihugu kimaze kugeraho. Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyanza, Bwana NIYITEGEKA Jean Baptiste, yashimiye ubufatanye mu gutegura iki gikorwa, ashimangira ko "Kwibuka twiyubaka" ari inzira ikomeza gukiza ibikomere byasizwe na Jenoside. Yasabye abazi aho imibiri y’abazize Jenoside iri kuyigaragaza kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Mu gusoza igikorwa, Umushyitsi Mukuru, Hon. Depite MAZIMPAKA Jean Claude, yashimangiye ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite inkomoko mu mateka mabi y’ivangura yashyizweho n’abakoloni, asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo yayo. Yagize ati:
"Jenoside yakorewe Abatutsi ni amateka mabi asiga isomo rikomeye: uko igihugu kitagira ubumwe, kirasenyuka. Twese dufite inshingano zo gukomeza kubaka Igihugu kirangwa n’amahoro, ubutabera n’ubwiyunge bushingiye ku kuri."
Yashishikarije Abanyarwanda gukomeza gusigasira ibyagezweho, barwanya abapfobya n’abahakana Jenoside, kandi buri wese agaharanira kuba umurinzi w’amahoro n’ubumwe bw’igihugu.



