Kwibuka 28: Bishimiye kongera kwibukira hamwe ubwo hatangizwaga icyunamo no kwibuka mu minsi 100 i Nyanza
Tariki ya 7 Mata mu Rwanda hose hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni mu gihe cy'iminsi 100 gusa. Kimwe n'ahandi hose mu Rwanda, mu midugudu yose igize Akarere ka Nyanza habereye umuhango wo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n'icyumweru cy'icyunamo. Ku rwego rw'Akarere ka Nyanza byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 rw'Akarere ka Nyanza aho twanifatanyije n'Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda Hon. Nyirabega Eutalie. Ni umuhango witabiriwe kandi n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Ntazinda Erasme, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Sheikh Ntawukuriryayo Ismael, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Kayitesi Nadine, Secretaire w'Inama Njyanama y'Akarere Madame Umubyeyi Jeanne, Perezida wa Ibuka mu Karere Bwana Kabagamba Canisius, Perezida w'Inama y'Igihugu y'Abagore mu Karere Dr Mukandori Denyse, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Niyonshimye Olivier n'Inzego z'Umutekano.
Hakaba harabaye ibikorwabitandukanye birimo gucana urumuri rw'Icyizere nk'ikimenyetso cy'uko jenoside itazongera kubaho ukundi, Umunota wo kwibuka n'Ijambo ry'ikaze ry'Umuyobozi w'Akarere.
Mu ijambo rye, umuyobozi w'Akarere yashimiye abaje kwifatanya n'Akarere ka Nyanza kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi no gufata mu mugongo abacitse ku icumu. Yihanganishije kandi anakomeza ababuze ababo abasezeranya ko jenoside itazongera. Yashimiye byimazeyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n'ingabo zari iza FPR-Inkotanyi bahagaritse jenoside, anashimira abarokotse ko bataheranwe n'agahinda bakaba bakomeje kwiyubaka.
Mu kiganiro cyatanzwe na Dr Mukandori Denyse, yagaragaje uko ingengabitekerezo ya Jenoside yashenye umuryango Nyarwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Anagaragaza kandi uko abanyarwanda bongeye kwiyubaka bakaba bakomeje gusigasira ubumwe bwabo aboneraho guhamagarira buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside akoresheje ubwenge, umutima n'amaboka yayasabwa akayatanga kuko wanga guha Igihugu amaraso imbwa zikayanywera ubusa nk'uko umugani w'Ikinyarwanda ubivuga.
Mu buhamya bwatanzwe na Mukecuru Mukanyarwaya Esperance warokotse Jenoside, yagaragaje urugendo rukomeye yanyuzemo kugeza arokowe n'Inkotanyi. Yashimiye ubuyobozi bwamuhaye aho kuba ndetse bukanamuvuza uburwayi bwa kanseri yatewe na Jenoside yakorewe abatutsi kugeza n'aho bamujyanye muri Kenya. Yagize ati: "Ndashimira abayobozi bacu ntako batagira ngo batwiteho rwose. Uburwayi natewe na jenoside bwari bungejeje habi ari baramvuje ndetse no muri kenya nagiyeyo baramvura kandi ubu mfite akabaraga ndakomeye. Imana ishimwe cyane ko yakoresheje Inkotanyi n'ubu ikaba igikomeje gukoresha abayobozi."
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyanza kabagamba Canisius yashimiye ubuyobozi muri rusange kuba bwarabafashije nyuma y'imyaka 2 kwibuka bikorwa mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya COVID-19, bakaba bongeye gusura ababo. Yibukije abantu gukomeze kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no gukomeza kwibuka aho yasabye buri wese kwirinda kugira uwo bakomeretsa.
Mu ijambo rya Hon. Nyirabega Eutalie yashimiye abitabiriye gahunda zo kwibuka kuko bifasha mu gukomeza kunga ubumwe no gufatana urunana kugira ngo jenoside Ntizongere ukundi. Abitabiriye kwibuka ku nshuro ya 28 bose akaba bakurikiranye kuri Radio Rwanda ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yegeneye Abanyarwanda n'isi yose muri rusange, basoza bunamira banashyira indabo ahashyinguye imibiri y'abishwe muri jenoside yokorewe Abatutsi mu Rwibutso rwa Jenoside rw'Akarere ka Nyanza.
Hacanywe urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso ko Jenoside itazongera
Umuyobozi w'Akarere Ntazinda Erasme ashyira indabo ku Rwibutso
Dr Mukandori Denyse atanga ikiganiro cyo kwibuka harwamywa ingengabitekerezo ya jenoside
Nyuma y'icyorezo cya COVID-19, abaturage bongeye guhirara hamwe bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w'Akarere atanga ikaze ku bashyitsi
Abagize inzego z'umutekano bari bitabiriye
Ku Rwibutso rwa Jenoside rw'Akarere Abatirage benshi bari bitabiriye kwibuka 28