Kwibuka 25: habaye umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikozwe n'ihuriro ry'Amadini n'Amateroro akorera mu Karere ka Nyanza
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Mata 2019 ku rwibutso rw'Akarere ka Nyanza, habereye umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bikozwe n'ihuriro ry'Amadini n'Amateroro akorera mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana.
Mu bikorwa byabaye harimo urugendo rwo kwibuka, isengesho, ubutumwa bwo kwibuka binyuze mu ndirimbo, ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi n’uruhare rw'abayoke b'amadini anyuranye mu ikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi 1994 cyatanzwe na Sheikh Mohamed.
Ubutumwa bw'Umuyobozi w’Akarere Erasme Ntazinda wari umushyitsi mukuru bwibanze ku gusaba amadini n'amatorero kugira itandukaniro n'ayariho mugihe jenoside yakorwaga, asaba abayobozi bayo kwigisha ubumwe, gufasha kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside. Habaye kandi kuremera intwaza zihabwa ibiribwa n'imyambaro.
Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Nyanza baremeye uwacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bamuha inka. Hari kandi inzego z'umutekano na Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Busasamana.